Nina Kankunda wamenyekanye mu muziki wa Uganda nka Nina Roz, yatangaje ko yifuza kwinjira muri Politike akajya inyuma ya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki akaba na Perezida w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda rya National Unity Platform (NUP).
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n'umuyoboro wa You Tube wa Vybe Lyfe Ug, yabajijwe impamvu yafashe umwanzuro wo kwinjira muri Politike, avuga ko akunda cyane ubuyobozi kubera ko ari ikintu cy'ingenzi mu muryango mugari.
Umuhanzi Nina Roz aremeza ko yinjiye muri Politike
Kuri Nina Roz, avuga ko icyatumye ajya kwiga Kaminuza, yari agamije kuzajya muri Politike umunsi umwe, kandi ko yumva ashaka guhindura ubuzima bwe, akemeza ko mu gihe abaturage bamugirira ikizere bakamujya inyuma, yabayobora neza.
Ati " Nasubiye ku ishuri kubera ko nashakaga impinduka mu buzima bwange, ariko ikintu cyansunikiye muri Politike, ni uko nshaka gukora impinduka mu gihugu cyange. Politike ni ikintu kizenguruka Isi nta kuntu wabyirinda."

Umuhanzikazi Nina Roz aravuga ko ashaka impinduka muri Uganda
