Bashoboraga gupfira rimwe bagashira! Abakinnyi ba Arsenal barusimbutse

Bashoboraga gupfira rimwe bagashira! Abakinnyi ba Arsenal barusimbutse

 Apr 24, 2023 - 10:26

Indege yari itwaye Arsenal y'abari n'abategarugori bavuye mu mukino wa UEFA Champions League yatse umuriro muri moteri, biba ngombwa ko pilote aba ahagaritse urugendo.

Amashusho ateye ubwoba agaragaza indege ya Boeing 737 yaka umuriro muri moteri, iyi ndege ikaba ariyo yari itwaye abakinnyi ba Arsenal y'abari n'abategarugori ubwo bari bavuye mu Budage gukina na Wolfsburg muri UEFA Champions League y'abari n'abategarugori.

Byari saa 7:30 ku kibuga k'indege cya Braunschweig Wolfsburg ubwo indege yari itangiye guhaguruka ariko abapilote babona kp muri moteri hatangiye kwaka umuriro bahita bayigarika basohora abagenzi byihuse.

N'ubwo uwo muriro wateye ubwoba yaba abari mu ndege ndetse n'abari aho ku kibuga, umuvugozi w'iki kibuga k'indege yatangarije ikinyamakuru Bild kp ntawahaburiye ubuzima cyangwa ngo akomereke, gusa byabaye amahire ko byabaye itarahaguruka kuko byashoboraga guteza impanuka ikomeye cyane iyo iba yageze mu kirere.

Umuriro wari watangiye kwaka (Image:Bild)

N'ubwo ikipe ya Arsenal yari ihuye n'ibibazo muri uru rugendo rwabo mu Budage, ntabwo ibyabajyanye byabagendekeye nabi. Arsenal yabashije kunganya na Wolfsburg ibitego 2-2, n'ubwo mu minota 25 yari yamaze gutsindwa ibyo bitego bibiri.

Ku wa Mbere nibwo Arsenal kuri Emirates Stadium izakira Wolfsburg mu mukino wo kwishyura, izatsinda ikaba izahita yerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League aho izahura na Chelsea cyangwa FC Barcelona.

Arsenal ifite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma(Image:Getty)