Ni umukino warebwe n'abantu ibihumbi 95,745 bari bicaye ku kibuga Camp Nou cya FC Barcelona, ubwo iyi kipe yari yakiriye mukeba wayo w'ibihe byose ariwe Real Madrid mu mukino wa shampiyona ya La liga.
Uyu mukino wagiye kuba FC Barcelona irusha Real Madrid amanota ikenda, bityo hari amahirwe ko iyo Real Madrid ibasha gutsinda uyu mukino yari gusigara irushwa amanota atandatu gusa, bigatanga ikizere mu mikino 12 ya shampiyona isigaye.
Real Madrid yinjiye muri uyu mukino neza kuko itatinze kubona igitego. Ku munota wa kenda gusa, Viniscius Junior yahinduye umupira imbere y'izamu rya Andre Ter Stegen, myugariro Ronald Araujo ashyiraho umutwe agira ngo akize izamu ariko umupira ujya mu rushundura.
Aha Real Madrid yari itangiranye igitego, byatumye FC Barcelona ihita yongera umuvuduko mu kwataka ishaka ko yabona igitego cyo kwishyura mbere yo kujya kuruhuka.
Ku munota wa 44 nibwo ikipe ya FC Barcelona yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Sergi Roberto nyuma y'imipira yari imaze guterwa mu izamu rya Real Madrid Thibaut Courtois na ba myugariro be birwanaho.
Real Madrid yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 81 gitsinzwe na Marco Asensio wari winjiye mu kibuga asimbuye, ariko hitabajwe amashusho bigaragara ko Carvajal yagiye kumuha umupira yaraririye, igitego kirangwa.
Ubwo umusifuzi yari amaze gushyiraho iminota itanu y'inyongera, abasore ba FC Barcelona bazamukanye umupira neza maze Alejandro Balde awuhindura imbere y'izamu usanga Frank Kessie wari umaze kwinjira mu kibuga ahagaze neza ahita awohereza mu izamu.
Umukino warangiye FC Barcelona iyoboye ku bitego 2-1 bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere aho yagize amanota 68 aho irusha Real Madrid amanota 12, byatumye abafana ba Real Madrid babona ko gutwara igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka byaba bisa n'ibitangaza.
Kessie yatsinze igitego cyatanze intsinzi(Net-photo)
Urugamba rwa Vinicius na Araujo ntirwari rworoshye