Bahati yatunguwe n'umugore we biramurenga

Bahati yatunguwe n'umugore we biramurenga

 Jan 17, 2024 - 09:35

Umuhanzi wo muri Kenya Bahati yahawe impano y'igiciro n'umugore we Diana Marua ku munsi w'isabukuru ye.

Umuhanzi Bahati yarenzwe n'amarangamutima ku munsi w'isabukuru ye, ubwo umugore we bamaranye imyaka umunani yamuhaga impeta ihenze ikoze mu ibuye rya zahabu, arangije yongeraho imitoma yatumye uyu mugabo yuzura akanyamuneza.

Mu mashusho Diana Marua yashyize ku rubuga rwa You Tube kuri uyu wa 16 Mutarama 2024, yerekanye amarangamutima ye ku mugabo we Bahati, ndetse agaragaza urukundo amukunda amwifuriza isabukuru nziza y'imyaka 31 uyu mugabo yari yujuje.

Diana Marua yahaye impano y'impeta umugabo we Bahati ku isabukuru ye 

Diana yagize ati "Nshaka kukubwira, mu gihe washaka gushidikanya ku rukundo rwange kuri wowe, uyu munsi reka nkubwire ko nkukunda n'umutima wange wose. Ntuzigere na rimwe ushidikanya urukundo rwange kuri wowe kuko uri umugisha ukomeye mfite mu buzima bwange. 

"Mu gihe urimo kwishimira isabukuru y'imyaka 31, iyi niyo mpano nini,...... Kandi ikintu kiza nshobora kuguha, ni umutima wange kandi ukakuguma iruhande by'ukuri." Diana Marua akaba yunzemo ko iyo mpeta ari ikimenyetso cy'urukundo n'ikizere.

Diana yavuze ko urukundo rwe rwose ari Bahati 

Bahati nawe ntiyatindijemo gusubiza umugore we, kuko yahise atangaza ko ategereje umunsi nyawo akambika impeta umugore yakunze mu buzima bwe.

Ati "Narintegereje umunsi w'ubukwe bwacu, ariko ni mu minsi mike igiye kuza. Ni ibintu byiza cyane, kuko narimfite inzozi zo kuzambika impeta umuntu nakunze."

Hagati aho, mu Ukwakira 2023, akaba ari bwo Bahati yajyanye inkwano kwa sebukwe, ndetse icyo gihe bari batangaje ko ku wa 12 Ukuboza 2023, ari bwo bazakora ubukwe, ariko birangira bitabaye, ndetse Bahati n'umugore we ntibigeze batangaza icyatumye bitaba.