Asake na Ayra Starr beretse igihandure abarimo Rihanna na Rema kuri Spotify

Asake na Ayra Starr beretse igihandure abarimo Rihanna na Rema kuri Spotify

 Nov 30, 2023 - 08:21

Asake yabaye umuhanzi w'umwaka wo muri Nigeria ku rubuga rwa Spotify, yanikira abarimo Burna Boy na Davido, mu gihe Ayra Starr na we yabaye umuhanzi w'umugore wumvishwe cyane kuri urwo rubuga, asiga abarimo Rihanna na Doja Cat.

Umuhanzi wo muri Nigeria Ahmed Ololade uzwi nka Asake, yashyizwe ku mwanya wa Mbere nk'umuhanzi wo muri Nigeria wumvishwe cyane ku rubuga rwa Spotify muri uyu mwaka wa 2023, mu rutonde rw'abahanzi 10 basohowe kuri uyu wa Gatatu.

Asake akaba yaje ku mwanya wa mbere asize Burna Boy waje ku mwanya Kabiri, abikesheje indirimbo ye 'Lonely At The Top' yabaye iya mbere, mu gihe iyo yise '2:30 ' yaje ku mwanya wa Kane, ndetse niyo yise 'Amapiano' yaje ku mwanya wa 10.

Dore urutonde rw'abahanzi bose bumvishwe cyane kuri Spotify:

1.Asake

2.Burna Boy

3.Davido

4.Seyi Vibez

5.Omah Lay

6.BNXN

7.Rema

8.ODUMODUBLVCK

9.Olamide

10.Wizkid 

Dore urutonde rw'indirimbo 10 zumvishwe cyane:

1.Lonely At The Top - Asake

2.GWAGWALADA - Bnxn ft Kizz Daniel & Seyi Vibez 

3.FEEL - Davido

4.2:30 - Asake

5.Reason - Omah Lay

6.Party No Dey Stop (with Zinoleesky) - Adekunle Gold

7.soso - Omah Lay

8.DECLAN RICE - ODUMODUBLVCK

9.KANTE (feat. Fave) - Davido

10.Amapiano - Asake ft Olamide 

Alubumu zumvishwe cyane kuri Spotify 

1.Timeless - Davido

2.Work of Art - Asake

3.Boy Alone - Omah Lay

4.EZIOKWU - ODUMODUBLVCK

5.I Told Them - Burna Boy 

6.Rave & Roses Ultra - Rema

7.Mr. Money With The Vibe - Asake

8.Sincerely, Benson - Bnxn

9.Love, Damini - Burna Boy

10.Unruly - Olamide

Abahanzikazi bumvishwe cyane kuri Spotify muri Nigeria:

1.Ayra Starr

2.Tiwa Savage

3.Tems

4.Rihanna

5.SZA

6.Billie Eilish

7.Nicki Minaj

8.Doja Cat

9.Libianca

10.Mercy Chinwo