Arnold Schwarzenegger arimo kubika urusyo ku mugore yagonze

Arnold Schwarzenegger arimo kubika urusyo ku mugore yagonze

 Jan 6, 2024 - 20:15

Nyuma yo kujyanwa mu nkiko n'umugore umurega kumugonga, Arnold Schwarzenegger yavuze ko adakwiye kuryozwa iby'iyo mpanuka kuko nta kosa afite.

Arnold Schwarzenegger arashinja amakosa umugore wari ku igare umurega kumugonga akamukomeretsa bikomeye
Uyu mukinnyi wa filime w'imyaka 76, yakoze impanuka muri Gashyantare umwaka ushize ubwo imodoka ye yagongaga umugore wari ku igar i Los Angeles.

Arnold Schwarzenegger arahakana uruhare mu mpanuka yakoze

Muri icyo gihe, abashinzwe umutekano bavuze ko iki cyamamare cyakunzwe muri filime nka Terminator yagonze uyu mugore atabizi nyuma yuko uyu mugore yari akatiye ibumoso imbere ya SUV ya Schwarzenegger, gusa ngo uyu mugabo yahise afata feri.

Bivugwa ko  yagenderaga ku muvuduko usanzwe, nkuko TMZ yabitangaje icyo gihe, nyamara uyu mugore witwa Joanne Flickinger, avuga ko yari atwaye arangaye kandi yihuta.
Icyakora, uyu mukinnyi wa filime yavuze ko uwo mugore ari we rari warangaye, kuko we atari yarangaye ndetse yari itwaye ku muvuduko usanzwe.

Yongeyeho ko ibikomere byose uwo mugore yagize byatewe nyine n’iyo mpanuka yagizemo uruhare, bityo ko atari we wabiryozwa.
Usibye gusaba ko ikirego cyateshwa agaciro, yanasabye ko yasubizwa amagarama y'urubanza.

Arnold Schwarzenegger arifuza ko urubanza rwateshwa agaciro

Mu kirego cye, uwo mugore yavuze ko kugongana na Arnold Schwarzenegger byamuteye ibikomere bikomeye nubwo butavugwaho rumwe.

Avuga ko yifuza indishyi zirenga  ibihumbi 25 mu madorari, ni ukuvuga arenga miliyoni 25 mu manyarwanda.