Amber Rose yagize ati:“Mu gihe cy’amatora, abantu barandwanyije cyane, kubera ko nashyigikiye Trump, ubu bose baratuje. Babona ko yatangiye guhindura igihugu cyacu neza.”
Rose w’imyaka 41 yakomeje avuga ko sosiyete igomba gufungura amaso igatangira kugira imyumvire myiza kuri buri kintu.
Mu gusoza Rose yaguze ati: “Ikibabaje ni uko abantu bashyigikiye ikintu cyiza bakunze kunengwa kandi bakabona ko batandukanye n’abandi, ariko ku bw’amahirwe kuri njye, simbyitayeho na gato kandi nzakomeza gushikama kugeza ku mperuka ntitaye ku kuntu abantu bambona.”
