Amagambo ya Shakira na Lewis Hamilton akomeje gushyira benshi mu rujijo

Amagambo ya Shakira na Lewis Hamilton akomeje gushyira benshi mu rujijo

 Jun 8, 2023 - 10:26

Nyuma y'amagambo Shakira aherutse gushyira kuri Instagram agashyira benshi mu rujijo, Hamilton na we yongeyemo ake.

Uruzinduko rwa Shakira muri Espagne rwahuriranye na Grand Prix yo muri Espagne.

Uyu muhanzikazi wo muri Colombia ntabwo yihishe ibitangazamakuru, kuki akimara kugera muri Barcelona yahise ajya kureba isiganwa i Montmelo.

Shakira na Lewis Hamilton bakomeje gucanga benshi

Kugaragara kwe  byongereye ibihuha by'urukundo hagati y'uyu muhanzikazi n'umushoferi Lewis Hamilton kurushaho, urebye ko atari ubwa mbere bibaye, kuko yanamaranye igihe n'uyu mushoferi w'Umwongereza muri Spai Grand Prix.

Barasohotse kandi basangira ifunguro nyuma yisiganwa, ryari rimaze kubera i Miami, aho bagiye no gufata ubwato hamwe n’itsinda ry’inshuti kuri Miami Beach bukeye bwaho.

Nta gushidikanya, ibi bihuha bifite ishingiro, nubwo hari amakuru avuga ko umubano wabo utarenze ubucuti busanzwe.

Nkuko ikinyamakuru Vanitatis kibitangaza, ngo amakuru yegereye uyu muhanzikazi yagize ati: “Shakira nta mukunzi, ariko yaba Tom Cruise, cyangwa Hamilton, cyangwa umukinnyi wa NBA, nta n’umwe uramutsindira, kuri ubu ni byo tuzi. Shakira na Hamilton babaye inshuti kuva kera, abantu ntibazi inshuti Shakira afite ndetse n'inshuti ze z'ibyamamare, ari na yo mpamvu bari gutungurwa.”

Shakira na Lewis Hamilton bakomeje kwibazwaho byinshi

Ariko nubwo batigeze bemeza cyangwa ngo bahakane ibihuha by’umubano kuri ubu, ukuri ni uko bohereza ubutumwa budasanzwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, nk’uko abakoresha imbuga babigaragaje.

Ibyumweru bike bishize, uyu muririmbyi wo muri Colombia, yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa basketball Jimmy Butler nyuma yo kwitabira umukino wa Miami Heat.

Mu minsi yashize Shakira yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga, amagambo yavugishije benshi, ubwo yandikaga ngo “Heroic Extraordinary Awesome and Team, amagambo agize ijambo “HEAT”, byaciye amarenga y’urukundo n’umukinnyi wa Miami Heat.

Lewis Hamilton yavuze amagambo afitanye isano n'aya Shakira 

Ariko kuri ubu, Lews Hamilton na we yongeye  gushyira benshi mu rujijo  nyuma yo gukoresha amagambo nk’aya Shakira.

Ubu benshi bakomeje kwibaza byinshi nyuma yuko ashyize ijambo “Miami Heat” kuri  Instagram iruhande rw'ifoto ye ari gukina basketball.