Umuririmbyikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, yateguje abakunzi be b'i Brussels mu Bubiligi ko abafitiye igitaramo ku wa 05 Ukwakira 2024.
Gahongayire yatangaje ko yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi yaraye akoreye muri icyo gihugu mu rwego rwo kurangiza imyiteguro ya nyuma y'igitaramo cye nawe ahafite.
Byitezwe ko iki gitaramo cya Gahongayire cyizabera muri hotel "Thon Hotel Bristol Stephanie" iherereye mu murwa mukuru w'u Bubiligi Brussels nk'uko bigaragara mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Aline Gahongayire ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cya Mbonyi aho mu Bubiligi, yaboneyeho gutumira abantu kuzitabita igitaramo cye.
Ku rundi ruhande, umuhanzi Israel Mbonyi waraye ahaye ibyishimo abakunzi be bo mu Bubiligi mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo Nina Siri imaze kuzuza miliyoni 50 kuri You Tube zabayirebye, afite ikindi gitaramo muri Kenya ku wa 10 Kanama 2024.

