Abanyamakuru bategetswe kugendera kure ya Clara Chia

Abanyamakuru bategetswe kugendera kure ya Clara Chia

 Jun 10, 2023 - 05:40

Nyuma yuko umukunzi mushya wa Gerard Piqué, Clara Chia, amaze igihe azengerezwa n'itangazamakuru nyuma yo gukundana n'uyu mugabo, yifashishije inkiko.

Mu mezi atatu ari imbere, umucamanza yabujije abanyamakuru kwegera muri metero 400 bavuye kuri Clara Chia, umukunzi w’uwahoze ari umukinnyi w’umupira wamaguru muri Barcelona, ​​Gerard Pique.

Clara Chia yari yasabye urukiko ko abanyamakuru bajya kure ye byibuza metero 1000

Ibi byemejwe n’umuyobozi w’urukiko rw’ubujurire rwa Barcelona, mu rwego rwo gufata ingamba zo kwirinda, zishobora kujuririrwa, nyuma y’ikirego cy’umukunzi wa Pique, wavuze ko imyitwarire y’ubushotoranyi y'umunyamakuru Jordi M.G. yamuteye umubabaro mwinshi.

Umucamanza yashyizeho itegeko ribuza abanyamakuru kwegera Clara Chia muri metero 400 uvuye iwe, aho akorera cyangwa ahandi hantu hose, usibye mu bikorwa rusange ukuyemo iby'umuryango we cyangwa inshuti magara, aho intera ari metero 20, ndetse no kutavugana nawe mu gihe cy'amezi atatu, igihe gishobora kuba gihagije kugira ngo uyu mugore wa Piqué ukiri muto atuze ndetse aruhuke igitutu k’itangazamakuru.

Clara Chia arashaka kuruhuka igitutu k'itangazamakuru 

Icyakora, umucamanza yagabanyije icyifuzo cya Clara Chia, wari wasabye icyemezo cyo kubabuza kumwegera muri metero 1000, abigeza kuri metero 400.