Umuraperi 50 Cent avuga ko umuhanzi Kendrick Lamar ari we koko wari ukwiriye kuririmba mu birori bya Super Bowl Halftime biteganyijwe kuba muri Gashyantare 2025 muri New Orleans.
Ubwo yari mu kiganiro ‘The Talk’ abanyamakuru bamubajije ku ku cyo atekereza kuri Super Bowl, Cent avuga ko yemera Lamar kandi ko yari akwiriye guhitwamo.
Yagize ati:“Ndizera ko byari amahitamo meza. Nk’umuhanzi wenyine ku giti cye, niwe urimo gukora cyane mu ruganda rwa muzika, bityo arabikwiye.”
Yavuze kandi ku mpaka zo kuba Kendrick Lamar ari we watoranyijwe muri icyo gitaramo cyo muri New Orleans, aho kuba umuraperi kavukire Lil Wayne. Yavuze ko Lil Wayne atari kuba ari amahitamo meza, ndetse asaba Kendrick Lamar kuzatumira abanyabigwi nka Dr. Dre kugira ngo igitaramo cye kizagende neza.
