Zari yahaye ubutumire Diamond na Tanasha Dona

Zari yahaye ubutumire Diamond na Tanasha Dona

 Dec 11, 2023 - 10:02

Umunyemari Zari Hassan yatumiye uwari umugabo we Diamond Platnumz na mukeba we Tanasha Dona mu birori bye bya All White Party.

Umunya-Uganda akaba n'umunyemari Zari Hassan The Boss Lady yatumiye umuhanzi Diamond Platnumz babyaranye abana babiri ndetse na Tanasha Dona, nawe wabyaranye n'uyu Diamond, mu birori yateguye bya 'All white Party' bitegerejwe i Kampala.

Zari kuri ubu ufite umugabo Shikib Lutayaa baheruka no gukora ubukwe, akaba ari we wagiye ku ruta rwe rwa X, yandika ko umunya-Kenya Tanasha Dona na Diamond Platnumz bazaba bari muri 'Club Noni Vie' i Kampala ku wa 16 Ukuboza 2023 mu birori bye bya All White Party.

Diamond na Tanasha Dona batumiwe na Zari Hassan ufite umugabo mushya Shakib

Bitandukanye nuko abantu bashobora kubitekereza, Zari n'abandi bagore basangiye umugabo ( Diamond Platnumz) barimo uyu Tanasha Dona, babanye neza ibikomeza gutangaza benshi, dore ko no mu minsi yashize abana be babiri bari mu bihe byiza n'umwana wa Tanasha Dona aho barimo gutemberana na Se, ibyanejeje ba nyina.

Ibirori bya 'All White Party' bikaba ari ibirori ngarukamwaka bitegurwa n'uyu Zari Hassan mu kwezi k'Ukuboza, ndetse bikaba bimaze iminsi, dore ko ha mbere nyakwigendera Ivan Ssemwanga wari umugabo we bafatanyaga kubitegura. Bikaba bihuruza Abagande benshi aho kenshi ababyitabira basabwa kwambara imyenda y'umweru.

Twabibutsa ko muri uyu mwaka, ibi birori bizanabera mu rwa Gasabo, ku wa 29 Ukuboza 2023 muri 'The Wave Lounge' aho Zari Hassan azaba ari i Kigali. Gusa kugera magingo aya, nabwo biramenyekana niba azaza i Kigali ari kumwe n'umugabo we Shakib. 

Tanasha Dona na Diamond Platnumz batumiwe na Zari i Kampala