Titi Brown asubijwe imbere y'urukiko

Titi Brown asubijwe imbere y'urukiko

 Dec 12, 2023 - 10:07

Ubushinjacyaha bwarangije kujurira ku ifungurwa rya Titi Brown.

Umubyinnyi kabuhariwe mu rwa Gasabo Ishimwe Thierry uzwi ku mazina ya Titi Brown, agiye kongera kugezwa imbere y'ubutabera nyuma y'ukwezi kumwe afunguwe.

Titi Brown wafunguwe tariki ya 10 Ugushyingo 2023 agizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umukobwa wahawe izina rya M. J, utagejeje imyaka y'ubukure. Amakuru agera kuri The Choice Live aka kanya, ni uko ubushinjacyaha bwarangije kujurira kuri iki cyemezo cy'ifungurwa rye. 

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko kuri icyo cyaha, Urukiko Rwisumbuye rwirengagije ibimenyetso bifatika bishinja Titi Brown, basaba ko Urukiko Rukuru rwakongera gusuzuma neza, kuko ngo ibimenyetso birafatika cyane.

Ubushinjacyaha kandi, buvuga ko Urukiko rwatesheje agaciro imvugo ya nyina w'umwana, kandi ntibagaragaze inenge iri mu byo uwo mubyeyi yavuze, bagasaba ko nabyo byasuzumwa. 

Ni na ko kandi ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rwisumbuye rwatesheje agaciro amashusho yerekanaga ko uwahohotewe yageze kwa Titi Brown. Uregwa, akaba mu rukiko yaravuze ko uwo mukobwa atigeze yinjira mu nzu kandi ko nta mwanya yahamaze. 

Ubushinjacyaha, bukaba bwasabye Urukiko Rukuru gusesengura ibimenyetso byatanzwe, kandi bukabiha agaciro. Ubushinjacyaha, bukaba bwarajuriye tariki ya 06 Ukuboza 2023 mbere y'iminsi 4 ine ngo ukwezi gushire Titi Brown afunguwe. 

Titi Brown, akaba yari yarafashwe ku wa 10 Ugushyingo 2021, afatirwa i Gikondo n'urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB. Icyo gihe, akaba yarafashwe arimo gutegura igitaramo cya Omah Lay.