Miss Russia 2023: Aho guhabwa impundu yahawe induru nyuma yo kwegukana ikamba

Miss Russia 2023: Aho guhabwa impundu yahawe induru nyuma yo kwegukana ikamba

 Jun 9, 2023 - 13:14

Nyampinga mushya w'Uburusiya, abantu bamugize urw'amenyo nyuma yo kwegukana ikamba.

Natalia Oskar wegukanye irushanwa rya nyampinga w’Uburusiya(Miss Russia 2023, yahindutse iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambikwa ikamba.

Natalia Oskar rubanda bamugize urw'amenyo 

Uyu munyamideli w’imyaka 34 yanenzwe cyane kubera isura ye (uruhanga rwe rwabengerana mu mafoto) ndetse no kuba yari yisize ibirungo bitagaragara neza, cyane cyane ku munwa.

Abashinzwe gutegura iri  rushanwa bagerageje kurwanira ishyaka uyu nyampinga wabo mushya, bavuga ko ayo mafoto harimo n’ayo kuri channel yabo nyirizina asa n’ayahinduweho ikintu, cyane ko ngo yanafashwe mu buryo bubi.

Miss mushya wa Russia amafoto ye akomeje kwibazwaho byinshi 

Bagize bati: "Twatunguwe cyane n’ibyo abari bitabiriye igitaramo barimo kuvuga. Habayeho ikosa mu gufata amafoto,  kandi atandukanye rwose n’uko asanzwe asa mu bizma busanzwe."

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Telegraph cyatangaje ko amagambo mabi menshi Natalia Oskar yabwiwe yaturutse muri Ukraine.

Umwe mu baneze Natalia Oskar, wahigitse abandi bagore 82 mu marushanwa y’ubwiza, yagize ati:”Birasa nkaho imiti y’Abarusiya igabanya iminkanayari, itabasha gukora kuri uyu muntu. Arasa cyane n’igisimba.”

Indi foto ya Miss Miss mushya w'Uburusiya 

Undi yagize ati: "Ese abakemurampaka ni impumyi? Ese babuze undi mukobwa muzima? Biteye ubwoba kwiyumvisha ko ari we bahisemo mu bandi bakobwa beza bahatanaga!”