Lily Wayne yikinnye ku baraperi bagenzi be

Lily Wayne yikinnye ku baraperi bagenzi be

 Jun 11, 2023 - 10:18

Lily Wayne yikomanze ku gatuza, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru.

Lil Wayne, umwe mu baraperi bakomeye bakiriho, yavuze ko nta muhanzi ushobora kumutsinda mu rugamba rwo ku rapa umwe kuri umwe.

Lily Wayne yavuze ko nta muraperi wamuhangara muri Verzuz

Mu kiganiro na Rolling Stone, uyu muraperi w'Umunya_Amerika yatangaje umuhanzi yifuza guhatana na we mu rugamba rwo kurapa. Abajijwe uwo ashaka guhurira na we mu rugamba, umuraperi yatanze igisubizo benshi batatekerezaga, ubwo yavugaga ko ari we wenyine.

Umunyamakuru yahise amubaza ati: "Noneho ni wowe wenye ubwawe?"

Lily Wayne ati:"Yego. Ni inde muhanzi wundi utekereza ?. "Nta wundi muhanzi ushobora kumpagarara imbere mu rugamba rwo kuririmba. "

Ukuboza 2022, Wiz Khalifa na we yavuze ko yifuza kujyana na Lil Wayne mu rugamba rwa Verzuz.

Wiz Khalifa yavuze ko na we yifuza guhangana na Lily Wayne mu rugamba rwo kurapa umwe kuri umwe

Icyo gihe Wiz yabwiye DJ Superstar Jay ati: "Ntekereza ko ibyo byanshimisha. "Kubera ko Lily Wayne ari umuraperi mwiza. Njye na we twakora ibintu bidasanzwe. Byaba bikomeye. Kandi twembi tunywa weed. Ntekereza ko ibyo byaba ari nk'igitaramo kuruta uko byaba verzuz. "