Harmonize yazigize inzozi za Kenny Sol impamo

Harmonize yazigize inzozi za Kenny Sol impamo

 Jun 28, 2023 - 06:50

Umuhanzi Kenny Sol umwe mu bakunzwe hano mu Rwanda, akanyamuneza ni kose nyuma yo gukorana indirimbo na Harmonize.

Umuhanzi Kenny Sol yateguje Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki, indirimbo karahabutaka, irimo n’umuhanzi Harmonize, indirimbo igiye kubageraho mu masaha make.

Aya makuru ashyushye, Kenny Sol yayatangaje abinyujije kuri Instagram, ari na ho yasobanuriye uko umushinga wagenze kugeza ubwo yisanze yakoze indirimbo na Konde Boy umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri East Africa, utapfa kwgonderwa na buri muhanzi wese.

Kenny Sol wahoze yumvira indirimbo za Harmonize muri ghetto, byarangiye bakoranye indirimbo 

Byuzuyemo kumutakagiza kwinshi, Kenny Sol abinyujije kuri Instagram, yagize ati:” Mu minsi yashize, umwe mu bantu dukorana yampuje n’umwami wa Afro, byari ibyishimo bihetse ibindi guhura n’umuntu mfatiraho ikitegererezo, kubera ko nakundaga kumva indirimbo ze mu nzu iwanjye, kera nkiri mu buzima bugoye, none Imana yakoze ibitangaza kugeza ubwo duhuye, tugakorana ndetse tukanaganira.”

Yakomeje agira ati:” Yari yaje mu Rwanda gukorana imishinga na producer Element Eleeh, maze turi muri studio Eleeh akina imwe mu ndirimbo zitarasohoka kuri EP yanjye “Stronger Than Before”. Nkuko mu bizi, ni umuntu w’umuhanga, bityo yahise ashyiramo igitero kiza cyane. N’ubu sindabasha kwiyumvisha ibihe byiza twagiriye muri studio. Ndashima kuba narakoranye nawe iyi ndirimbo, kubera ko ni wowe muntu nyawe wo gukorana we.”

Kenny Sol yemeza ko igitero cya Harmonize mu ndirimbo ye, ari umuzigaryinyo

Iyi ndirimbo “One More Time” ya Kenny Sol, na Harmonize, yatunganyijwe na Element Eleeh, biteganyijwe ko izaba yageze ku mbuga zirimo na YouTube ku munsi w’ejo ku wa Kane, ku isaha ya saa kenda z’umugoroba.