Drake yongeye kwikoma Spotify yateye utwatsi ibyo ayirega

Drake yongeye kwikoma Spotify yateye utwatsi ibyo ayirega

 Dec 21, 2024 - 17:03

Abunganira Drake mu mategeko bongeye kwikoma Spotify nyuma y’uko iyi sosiyete ihakanye ibyo yashijwaga ko yakoresheje amanyanga mu kwamamaza no kuzamurira indirimbo ya Kendrick Lamar imibare.

Abunganira Drake mu mategeko bongeye kwikoma Spotify nyuma y’uko iyi sosiyete ihakanye ibyo yashijwaga ko yakoresheje amanyanga mu kwamamaza no kuzamurira indirimbo ya Kendrick Lamar imibare.

Spotify yavuguruje ibi birego, ariko itsinda rya Drake ryabasabye kwerekana ibimenyetso, bati: “Niba ntacyo bafite cyo guhisha, ntago bakwiye kubangamira ibyo inzego z’iperereza zizabasaba.”

Umuhanzi Russ na we yavuze ko Spotify izi neza ibijyanye n’amanyanga akorwa mu kuzamura imibare y’abimva cyangwa abareba indirimbo, gusa ikaba ntacyo yabikoraho bitewe no gutinya ko inzu zikomeye zitunganya umuziki zishobora guhagarika ibihangano by’abahanzi zihagarariye kuri urwo rubuga, bikagabanya umusaruro w’iyi sosiyete.