Cristiano Ronaldo mu myiteguro yo gukina igikombe cy'isi 2030

Cristiano Ronaldo mu myiteguro yo gukina igikombe cy'isi 2030

 Dec 14, 2024 - 14:24

Benshi bakomeje gucuka ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'inkuru zivuga ko rurangiranwa Cristiano Ronaldo arimo gukora uko ashoboye ngo azakine igikombe cy'isi cya 2030, mu gihe azaba arimo gukabakaba mu myaka 45.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, usanzwe ukina mu ikipe ya Al-Nassr yo muri Saudi Arabia, biravugwa ko azakina igikombe cy’isi cya 2030.

Nk’uko mugenzi we, Nani bakinanye mu ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu ya Portugal abitangaza, ngo CR 7 yiteguye kunoza imirire ye ku buryo bizamufasha kugera mu gikombe cy’isi cya 2030 agifite imbaraga zihagije.

Twabibutsa ko mu 2030 Portugal ari yo izakira igikombe cy’isi ifatanyije na Espagne na Morocco, gusa uruhare rwa Ronaldo ntiruzaba ari amateka gusa ahubwo bizaba ari n’akanya keza ko gusezera ku mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, kuko azaba agejeje mu myaka 45.