Abakuru b'amatorero muri Kenya bararira ayo kwarika, nyuma yo gucucurwa na Rose Muhando

Abakuru b'amatorero muri Kenya bararira ayo kwarika, nyuma yo gucucurwa na Rose Muhando

 Dec 6, 2023 - 12:27

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania, umwe mu bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rose Muhando, abanya-Kenya barimo kurira ayo kwarika nyuma yo kwambura amatorero atanu yo muri iki gihugu.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, akaba n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rose Muhando, abahagarariye amatorero mu good gihugu cya Kenya baramushinja ubwambuzi.

Rose Muhando arashinjwa ubwambuzi mu gihugu cya Kenya

Abo banyamadini barangajwe imbere n’umuvugabutumwa, Allan Jomba, ubu bararira ayo kwarika bavuga ko Rose Muhando yambuye amatorero atandukanye muri iki gihugu cya Kenya.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Prophet Allan Jomba, yavuze ko bari bateguye igiterane mu itorero ryabo, maze bakemeza ko bagomba gutumira umuhanzi ugomba gutaramira abayoboke babo, ari na ko batumiye Muhando.

Nyuma yo kumwemeranyaho, baramuhamagaye, maze abemerera ko agomba kwitabira ibyo birori.
Uyu muvuga butumwa yavuze ko Muhando yabaciye akayabo k’ibihumbi 200 by’amashiringi ya Kenya, ni ukuvuga asaga arenga miliyoni imwe n’igice mu manyarwanda, ndetse n’amafaranga y’urugendo agera ku bihumbi 50 by’amashilingi ya Kenya, arenga ibihumbi 400 by’amanyarwanda.

Rose Muhando yacucuye amatorero yo mu gihugu cya Kenya

Nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ko Rose Muhando azitabira igiterane cyabo, abandi bayobozi b’amatorero atandukanye muri Kenya na bo bahise batangaza ko na bo Muhando yabemereye kuzitabira igiterane cyabo neza beza ku munsi yavuganye na Prophet Jambo, ndetse na bo banamaze kumwoherereza amafaranga.

Si ibyo gusa kandi, kuko abandi bane batandukanye na bo bemeje ko bamaze koherereza Rose Muhando ya mafaranga ibihumbi 200 by’amashilingi ya Kenya.

Rose Muhando yateye utwatsi abayobozi b'amatorero muri Kenya bamushinja kubambura

Nyuma yo gutegereza ngo barebe iherezo, byaje kurangira ngo Rose Muhando agaraye ahantu hamwe gusa mu hantu hatanu yari yemereye, abandi ababwira ko yagize ikibazo cy’uburwayi, ndetse ngo nyuma y’uwo munsi ntiyongeye no kongera kuvugana na bo, bivuze ko amafaranga yabo yayakeneyeho agaterera agati mu ryinyo.

Icyakora, abinyujije kuri Instagram, Rose Muhando yateye utwatsi aya makuru, avuga ko abumva koko yarabambuye, bafite uburenganzira bwo kumujyana mu nkiko.