FBI yatangiye gukora iperereza ku iraswa rya Offset

FBI yatangiye gukora iperereza ku iraswa rya Offset

 Apr 14, 2026 - 22:29

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Federal Bureau of Investigation (FBI), rwatangiye ku mugaragaro iperereza ku iraswa ry’umuraperi Offset, aho hamaze gushyirwa hanze amafoto y’abantu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Iri raswa ryabaye ku itariki ya 6 Mata 2026, kuri Seminole Hard Rock Hotel & Casino iherereye muri Leta ya Florida. Kuva icyo gihe, iperereza ryari riyobowe n’inzego z’ibanze, ariko ubu ryamaze gufatwa na FBI, bikaba byerekana uburemere bw’iki kibazo.

Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, Offset yari mu makimbirane n’itsinda ry’abantu benshi barimo n’umuraperi Lil Tjay, waje no gutabwa muri yombi nyuma y’iyo mirwano.

Amakuru avuga ko ayo makimbirane yaje gukomera, umwe mu bari muri iryo tsinda agakuramo imbunda akarasa Offset. Nyuma y’aho, abo bantu bagerageje no kumwambura isaha ye y’agaciro, ariko ntibyabakundira.

FBI yashyize hanze amafoto agaragaza abantu bakekwaho icyaha, ndetse n’imodoka ebyiri bikekwako bakoresheje mu guhunga ,aho ari imodoka ya Chevrolet Tahoe y’ibara rya  gray na Chevrolet Suburban y’umukara.
 
Aya mafoto agaragaza bamwe mu bakekwaho bari kuvugira kuri telefoni, abandi bagenda hafi y’izo modoka, ndetse banagaragara baganira hagati yabo mbere yo guhunga.

Offset yahise ajyanwa kwa muganga byihutirwa, aho yitaweho n’abaganga. Nyuma y’aho, yaje gusezererwa kuko ubuzima bwe bwari butangiye kwifata neza.

Nubwo yakize, iki gikorwa cyateje impungenge mu bakunzi b’umuziki wa hip-hop, ndetse kinagaragaza ikibazo cy’umutekano  muke gikomeje kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro ku isi muri rusange.

FBI yatangaje ko iri gukorana n’inzego z’umutekano zo muri Florida, zirimo Polisi ya Seminole, mu gushakisha abo bakekwaho icyaha.

Basabye abaturage bose bafite amakuru yafasha mu iperereza kuyatanga, kugira ngo abakoze iki gikorwa bagezwe imbere y’ubutabera.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien