Ni impaka zari zikomeje kugarukwaho na bamwe mu bakoresha urubuga rwa X, aho bamwe mu bashaka kugoreka amateka bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Dr. Bizimana atari mu Rwanda ahubwo yari yibereye mu Bufaransa.
Abavuga ibi baba bashaka kugaragaza ko ibyo Minisitiri Bizimana ahora avuga by'uko Jenoside yakozwe, aba abeshya kuko nawe byabaye atari mu gihugu.
Mu gusubiza ababitekereza gutyo, Minisitiri Bizimana mu butumwa yanyujije kuri X yanyomoje abavuga ko mu gihe cya Jenoside yari mu Bufaransa, ashimangira ko yari mu Rwanda, nyuma Jenoside ihagaritswe aba ari bwo ajyayo kwiga.
Ati "Ntabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi nari mu Bufaransa. Nagiyeyo ngiye kwiga Jenoside yarahagaritswe.
"Ababivuga ko nariyo mbere ya Jenoside cyangwa muri Jenoside, baribeshya. Icyo kinyoma cyahimbwe n'abahezanguni."
Minisitiri yakomeje asaba abantu guhagarika izi mpaka, ahubwo bakajya mu bintu bibafitiye akamaro.
