Ni ubutumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yasabye Leta ya Turkey kwishyura Uganda akayabo ka miliyari 1 y'amadorari, ndetse bakamuha n'umukobwa mwiza cyane kuruta abandi bose, akaza akamubera umugore.
Yavuze ko ibi bigomba gukorwa mu gihe k'iminsi 30, batabikora uko yabisabye agahita afunga imiryango ya Ambasade yabo iri muri Uganda.
Si ibyo gusa kuko yavuze ko azahita anahagarika umubano n'ubufatanye mu bya dipolomasi hagati y'ibihugu byombi.
Gen. Kainerugaba yavuze ko ayo mafaranga yaba ari indishyi y'imyaka Uganda imaze mu bikorwa bya gisirikare muri Somalia.
Yashinje Turkey kumara igihe yungukira muri ibyo bikorwa Igisirikare cya Uganda cyakoze muri Somalia, Turkey ikabikoresha mu nyungu zabo bwite gusa, bityo ko bagomba kubyishyurira.
Ubu butumwa akimara kubushyira hanze, abantu babusamiye hejuru gusa ntibwatinzeho kuko yaje guhita abisiba.
Icyakora nubwo yabusibye, abantu bakomeje kumwibasira bamunenga cyane bamushinja guhubuka akandika ibintu atatekerejeho bishobora no gushyira igihugu mu mazi abira.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumwibutsa ko ibintu nk'ibi atagakwiye kuba ari we ubyivangamo kuko Uganda ifite Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane kandi ko biri mu byo ashinzwe.
Gen. Kainerugaba akunze kwandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma akaza kubusiba igitaraganya, bigatuma benshi bibaza niba ari we uba wabyanditse cyangwa baba bibye konti ye.
Mu mwaka 2022 kandi nabwo yigeze kwandika ubutumwa kuri X, asaba Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, Giorgia Meloni kumuha inka 100, ibintu nabyo byateje impagagarara.
Benshi bavuga ko kuba ari umwana wa Perezida ndetse akaba ari n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, ari ibintu akwiye guha agaciro akamenya ko ikintu cyose avuze gishobora guteza imvururu cyangwa bamwe bakabifata nk'ukuri nyamara we ashobora kuba yabivuze atebya.
