The Choice Awards 2022: Bruce Melodie na Dj Brianne banditse amateka

The Choice Awards 2022: Bruce Melodie na Dj Brianne banditse amateka

 May 1, 2023 - 05:55

Bruce Melodie ndetse na Dj Brianne baciye agahigo mu bihembo bya The Choice Awards kuko babaye aba mbere bamaze kwegukana byinshi.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, nibwo kuri Park Inn Hotel habereye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibi bihembo bigamije gushyigikira no guteza imbere abari mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi mu Rwanda.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu banyuranye, byaranzwe no kubanza kunyura ku itapi itukura (Red Carpet), hanyuma ibihembo bihabwa ababitsindiye.

Bruce Melodie yabimburiye abandi kwakira ibihembo, abicyesha indirimbo ye yise ‘Funda Macho’.

Uyu muhanzi kandi yanegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka ‘Best Male Artist of the year’. Bivuze ko yegukanyemo ibihembo bibiri.

Mu 2021, iki gikombe cyatwaye na Niyo Bosco, ariko mu 2020 cyari cyegukawe n’ubundi na Bruce Melodie.

Akimara kwakira igihembo cy'umuhanzi w'umwaka [Best Male artist of the year] yashimye Isibo TV itegura ibi bihembo yagize ati" 'Yabonye ko twakoze", anashima cyane ikipe ngari ya 1:55 Am bareberera inyungu ze mu muziki.

https://www.thechoicelive.com/the-choice-awards-2022-bruce-melody-yarushije-iki-bagenzi-be-kugira-ngo-yegukane-ibihembo-bibiri

Bruce yanavuze ko Chriss Eazy bari bahataniye iki gikombe, ariwe wamugiriye inama yo kureka kurapa ahubwo akaririmba. Anavuga ko Christopher ari umuntu bakoranye igihe kinini.

Ati "Aba bantu ni abahanga, ndabemera sana kandi bari gukora akazi neza kugirango umuziki ugere ku rwego rwiza."

Dj Brianne yanditse amateka 

Gatete uzwi nka Dj Brianne ugezweho muri iki gihe, yongeye kugaragaza ko ahagaze neza mu kuvanga umuziki, yegukana ku nshuro ya Gatatu igihembo cya Dj w’umwaka ‘Best Dj of the year’. Yacyegukanye mu 2021 no mu 2020.

Mu ijambo rye, Dj Brianne yashimye abamutoye bakamuhesha amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya Gatatu, anashima Imana ikimutije umwuka.

Ati " Iki gikombe agicyesha gukora cyane, ndetse n'abantu bambaye hafi nka Bruce Melodie na Coach Gael."

Yanashimye Isibo Tv abasaba gukomeza gutegura ibi bihembo, avuga ko ibihembo nk'ibi bikwiye gukomeza gutegurwa. Ati "Iri n'itangiriro." Brianne yanashimye byihariye M. Irene wamuzanye mu kibuga cy'umuziki.