Aba mbere batangiye kwibikaho Grammy Award 2024

Aba mbere batangiye kwibikaho Grammy Award 2024

 Jan 6, 2024 - 18:20

Abategura Grammy Award batangaje ko batanze ibihembo byihariye byo muri uyu mwaka, aho abarimo Laurie Anderson bari mu babihawe.

The Recording Academy isanzwe itegura Grammy Awards, yatangaje ko yatanze ibihembo bise "Lifetime Achievement Award", aho ari ibihembo byahawe abantu bakoze ibintu byahinduye uruganda rw'imyidagaduro ndetse ibihangano byabo bigahindura umuryango mugari. 

Harvey Mason jr umuyobozi wa Recording Academy, yatangaje ko batanze ibi bihembo, kugira ngo bashimire abahanzi kuba barakoresheje ubuhanzi bwabo mu guhindura sosiyete.

Ku bw'ibyo abahanzi: Laurie Anderson, The Clark Sisters, Gladys Knight, itsinda rya hip-hop N.W.A, Donna Summer, na Tammy Wynette nibo bahawe igihembo cya Lifetime Achievement Award.

Ni mu gihe abarimo: Peter Asher, DJ Kool Herc, na Joel Katz bahawe igihembo cya "Trustees Award ". Ari na ko abarimo: Tom Kobayashi na Tom Scott bahawe igihembo cya "Technical GRAMMY Award". 

Ku rundi ruhande, K’naan, Steve McEwan, ndetse na Gerald Eaton uzwi nka Jarvis Church, bahawe igihembo cya "Best Song For Social Change Award."

Nubwo ibi bihembo bidasanzwe byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, ariko ibirori nyirizina byo gushyikiriza ibihembo aba bashimiwe, bitegerejwe ku wa 03 Gashyantare 2024 muri Wilshire Ebell Theatre i Los Angeles.

Naho ibirori karundura bya Grammy Awards, bikaba bitegerejwe bukeye bwaho ku wa 04 Gashyantare 2024 muri Crypto.com Arena i Los Angeles, n'ubundi aho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.