Valerie Bertinelli arimo kubyinira ku rukoma nyuma yo gutandukana n'umugabo we

Valerie Bertinelli arimo kubyinira ku rukoma nyuma yo gutandukana n'umugabo we

 Nov 24, 2022 - 12:07

Valerie Bertinelli ntabwo yigeze ahisha ibyishimo afite ku mutima, nyuma yo gutanduna ku mugararagaro n'umugabo we.

Valerie Bertinelli ubu ari mu byishimo bidasanzwe, nyuma yo gutandukana n’umugabo we.

Ku wa Kabiri, uyu mukinnyi w’amafirime yashyize ahagaragara amashusho kuri konte ye ya Twitter yishimira ko yatandukanye n’umugabo we, Tom Vitale.

Muri ayo mashusho, Bertinelli yavuze ko yari ku kibuga cy’indege yerekeza kureba umuhungu we Wolfgang Van Halen, maze agahamagarwa n’umuhagarariye mu mategeko, amumenyesha ko impapuro za gatanya zamaze gushyirwaho umukono.

Bertinelli na Tom Vitale batandukanye ku mugararagaro, nyuma y'imyaka hafi 11 barushinze [Getty Images]

Ku itariki 22 z’uku kwezi, yagize ati:”Nahawe gatanya ku mugaragaro. Ndishimye. Mana, amaherezo birarangiye. ”

Aya magambo yaje aherekeje amashusho yari yashyize kuri Twitter uwo munsi, agira ati:” umunsi wa kabiri mwiza mu buzima bwanjye.”

Bertinelli yashakanye na Vitale muri Mutarama 2011, maze asaba gatanya muri Gicurasi uyu mwaka.

Valerie Anne Bertinelli ni Umunyamerikakazi wamenyekanye muri filime nka:”Murder of Innocence”, “Touched by an Angel”, n’izindi. Uyu mugore kandi yamenyekanye mu biganiro akora kuri tereviziyo, byanamuhesheje gutwara Emmy Awards ebyiri, na Golden Globe Awards ebyiri. Mu mwaka wa 2011, yashakanye n’umuhanga mu by’ubukungu, Tom Vitale, ari nawe bamaze gutandukana ku mugararagaro.