Umuvandimwe wa Tupac yongeye gutunga P. Diddy agatoki

Umuvandimwe wa Tupac yongeye gutunga P. Diddy agatoki

 Oct 14, 2024 - 22:30

Nyuma y'uko P. Diddy yigeze kuvugwaho kuba hari aho yaba ahuriye n'urupfu rw'umuraperi Tupac ariko we akabitera utwatsi, umuvandimwe w Tupac, yongeye kumutunga agatoki.

Umuvandimwe wa Tupac Shakur, Mopreme Shakur, aracyabona uruhare rw'umuraperi Sean 'Diddy' Combs mu iyicwa rya TuPac, yavuze ko kuba Diddy yaravuze ko atagize uruhare mu rupfu rw’uwo muraperi, atari atari ukuri 100%.

Mopreme Shakur wahoranye na 2Pac mu itsinda rya 'Thug Life' yabivuze ubwo yari mu kiganiro na "Piers Morgan, nyuma y’uko Piers yari amubajije icyo avuga ku makuru avuga ko Combs yabigizemo uruhare mu rupfu rwa 2Pac.

Mopreme yavuze ko nubwo Diddy yahakanye kugira uruhare mu rupfu rwa 2Pac mu 2008, ariko we abona ko uyu muhanzi na bagenzi be ari bo bateguye kurasa 2Pac.

Ni mu gihe P. Diddy yahereye kera ahakana uruhare rwe mu dupfu rwa 2Pac ndetse n'umuntu umwe rukumbi ukekwaho kwivugana uyu muraperi akaba ari muri gereza.