Umukobwa wange aratotezwa ku ishuri kubera ndi umusitari-Davido

Umukobwa wange aratotezwa ku ishuri kubera ndi umusitari-Davido

 Jun 15, 2023 - 01:46

Umuhanzi Davido yatangaje ko nubwo kuba umusitari ari byiza ariko ngo umuryango we uhura n'ingaruka nyinshi zitari nziza kubera ubwamamare bwe.

David Adedeji Adeleke amazina nyakuri ya Davido icyamamare muri muzika ya Nigeria yerekanye ingaruka mbi zo kuba ari umusitari nuko ubwo busitari bwe buhungabanya umuryango we ndetse nabo akunda.

Davido mu kiganiro aherutse gutanga, yerekanye ko kuba icyamamare bifite ingaruka zimwe na zimwe nziza ariko ngo ni mbi zirahari.

Uyu muhanzi yasobanuye ko nubwo yishimira ibyiza bizanwa no kuba icyamamare, ariko yerekanye urutonde rw'ingaruka mbi zaje ku mukobwa we n'umuryango we.

Ati " Naba mbeshye mvuze ko kuba umusitari atari byiza kandi nta bikunda. Ariko ku rundi ruhande bifite n'ingaruka mbi. Kuba umusitari mbikuramo buri kintu cyose nifuza, ariko nanone bigira ingaruka ku buzima bwange bwite ndetse n'umuryango wange."

Ubwamamare bwa Davido bugira ingaruka mbi ku muryango we 

Davido yakomeje agira ati “Umukobwa wange yajyaga atotezwa ku ishuri kuko yari umukobwa wange. Kuba umusitari rero bifite impande nziza ariko n'impande mbi zirahari"

" Mushiki wange yakuye abana be aho bigaga kuko byari byamaze kumenyekana ko ari abishywa bange. Kuri ubu bajya kwiga ku bigo gitandukanye nibyo bigagaho kuko abantu ntibabakiraga neza. Ubwo namenyaga ko bari ku bigo bitandukanye nibyo bigagaho mbere kubera nge, numvishe ari ibintu bitangaje."

Muri rusange Davido akaba yarashimangiye ko nubwo kuba umusitari ari byiza kandi abikunda ariko nanone ko bimugiraho ingaruka nyinshi zitari nziza kuri we yewe no ku muryango we.