Umugabo wa Rema Namakula yasubije abibaza uko abana n’umugore we urara ijoro mu bitaramo

Umugabo wa Rema Namakula yasubije abibaza uko abana n’umugore we urara ijoro mu bitaramo

 Jun 5, 2024 - 14:10

Mu gihe abantu benshi bari bakomeje kwibaza uko umuhanzikazi, Rema Namakula, abana n’umugabo we w’umuganga, Dr. Hamza Ssebunya, kandi akunze kuba ari mu bitaramo by’ijoro, uyu mugabo yaje kugira icyo abitangazaho ku buryo babihuza.

Zimwe mu mbogamizi abahanzikazi bakunze guhura na zo mu rugendo rw’umuziki wabo ku buryo usanga bamwe na bamwe bahita bahagarika umuziki burundu cyangwa bakagabanya umuvuduko bagenderagaho, ndetse n’ubashije gukomeza bakibaza ibanga akoresha kuko hari benshi babipfa n’abagabo, kubera ibitaramo by’ijoro.

Ibi ni na byo bituma abantu benshi bibaza ibanga umuhanzikazi Rema Namakula akoresha akaba arambanye n’umugabo we w’umuganga kandi yarakomeje umuziki we nk’uko byari bisanzwe, ndetse n’igihe yabonye igitaramo agomba gukora nijoro akagikora kandi ntibabipfe, umubano wabo ugakomeza.

Dr. Hamza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Uganda, yavuze ko nta mbogamizi abona kuba umugore we ajya mu bitaramo by’ijoro kuko ari inshuti ye kandi bumvikana, buri wese akumva icyo undi akora.

Avuga ko uretse kuba ibyo bakora bitandukanye, ariko iyo bahuriye mu rugo baba umugore n’umugabo bakumvikana.

Uyu mugabo avuga ko ibintu byose babiganiraho, ku buryo umugore amuha ingengabihe ye y’icyumweru kugira ngo atazabimutunguza.

Yagize ati “Byose ni itumanaho. Aramenyesha […] mbese, ampa ingengabihe ye y’icyumweru kugira ngo bitazaza bintunguye.”

Agaruka ku bijyanye n’ibitaramo by’ijoro Rema ajyamo, uyu mugabo yavuze ko umugore we adakunze no kugira ibitaramo by’ijoro, kandi ko ajya anashora amafaranga mu bitaramo by’umugore we kugira ngo amushyigikire bigende neza.

Aba bombi bakaba bamaze imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo, bakaba bafitanye umwana umwe.