Ukuri kw'amafoto ya Kevin Kade ari kumwe n'inkumi bavugwa mu rukundo

Ukuri kw'amafoto ya Kevin Kade ari kumwe n'inkumi bavugwa mu rukundo

 Jun 23, 2024 - 14:32

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto ya Kevin Kade ari kumwe n'inkumi yo mu gihugu cya Tanzania bari kugirana ibihe byiza ndetse uwo mukobwa akaba yaciye amarenga ko baba bari mu rukundo.

Ni amafoto yatangiye gucicikana ku munsi w'ejo Kevin Kade ateruye umukobwa w'umunyamideli wo mu gihugu cya Tanzania witwa Jasinta Makwabe wigeze no kuvugwa mu rukundo n'umuhanzi Diamond Paltnumz.

Uyu mukobwa nawe yaje gushyira hanze aya mafoto abinyujije kuri Instagram ye, arenzaho amagambo aca amarenga ko baba bari mu rukundo na Kevin Kade. Yagize at "Urukundo."

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, abantu bacitse ururondogoro bamwifuriza amahirwe masa mu rukundo gusa abandi bagahamya ko ari agatwiko barimo.

Amakuru ahari ni uko uyu mukobwa nta rukundo arimo na Kevin Kade ahubwo bari mu mushinga w'indirimbo we na The Ben bagiye gufatira amashusho muri iki gihugu cya Tanzania, uyu mukobwa akaba ashobora kuzayagaragaramo ndetse aya akaba ari amwe mu mafoto yafashwe bari gufata amashusho.

Amakuru akaba avuga ko baba bari kwifashisha aya mashusho kugira ngo batwikire iyi ndirimbo, nk'uko Kade yigeze kubitangaza ko kugira ngo ibihangano bikundwe bigomba kujyana no gukora inkuru.

 Uyu muobwa uretse kuba ari umunyamideli ukomeye, akaba yaravuzwe mu rukundo na Diamond, yigeze no guhagararira igihugu cya Tanzania mu marushanwa ya Miss Africa Calabar mu mwaka wa 2021.

Si ubwa mbere Kevin Kade yaba agiye gutwikira indirimbo binyuze mu rukundo ruhimbano, kuko ibi yigeze no kubikora mu ndirimbo 'Nana', ubwo yahimbaga inkuru ko ari mu rukundo n'uwahoze ari umukunzi wa Harmonize nk'uko yaje no kubyiyemerera.