Uko Anita Pendo wacuruje ikarito i Kigali yisanze kuri RBA

Uko Anita Pendo wacuruje ikarito i Kigali yisanze kuri RBA

 Sep 11, 2024 - 17:38

Anita Pendo umunyamakuru wa Kiss FM nyuma yo gusezera kuri RBA, yahishuye uko yacuruje ikarito i Kigali agenda ayizunguza bamuhemba udufaranga tw'urusenda, ariko kandi akaza kubikuramo andi mahirwe akomeye.

Umunyamakuru w'imyidagaduro Anita Pendo yagarutse ku buzima  bugoye yaciyemo mbere y'uko bitangira gucamo, aho yahishuye ko yabayeho umuzunguzayi muri Kigali acuruza ibiribwa bya kampani yari yamuhaye ikiraka ngo age abizengurukana hirya no hino mu mujyi.

Yavuze ko ibyo yabikoze amezi make, aho bamuhembaga amafaranga igihumbi (1000Rwf) kandi agomba kumutungu.

Icyakora aho yazunguzaga, hari imodoka yajyaga ajyanaho ibicuruzwa bye ariho yaje gukura amahirwe yo gutangira akazi ka MC bibanza kumugora ariko bigeze aho nabyo arabimenyera.

Aganira na Igihe, yavuze ko ubundi kuba umunyamakuru atari abifite muri gahunda, kuko ngo yakuze yifuzaga kuba umusirikare.

Yashimangiye ko mu buryo bw'impanuka, ubwo yari aciye kuri Flash FM kureba inshuti ye Tino, baje kumva uko avuga bamusaba ko yaza kuhakora.

Ati " Nanyuze kuri Flash ngiye kureba yo umunyamakuru w'inshuti yanjye Tino, ariko ubwo twari duhagaze hanze turi kuganira, baranyumvishe bansaba ko naza kuhakora.

"Bitangira uko, ariko mu by'ukuri nta gahunda narimfite yo kuhaca, ahubwo ni kwakundi uvuga ati reka nyure hano nsuhuze umuntu."

Yavuze ko yahise agenda arahakora, ariko nyuma aza kuhava ajya kuri Contact FM naho arahava ajya kuri City Radio.

Nyuma yaje guhagarika iby'itangazamakuru mu gihe cy'umwaka kuko nta mafaranga yabagamo rimwe na rimwe batanahembwa bakorera ubuntu.

Nyuma y'uko ahagaritse gukora kuri Radiyo, mu buryo bw'amahirwe RBA yaje kumuhamagara bamusaba ko yajya kuhakora, yumvishe ko umushara ari mwiza ahita ajyayo.

Ati " Nari nararetse itangazamakuru kuko iyo bitaba RBA, nari kujya gucuruza inyanya cyangwa imboga."

Umunyamakuru Anita Penda watangiye acuruza ikarito i Kigali