Undi muntu ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Takeoff yatawe muri yombi

Undi muntu ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Takeoff yatawe muri yombi

 Dec 3, 2022 - 07:30

Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 33 ukekwaho kuba yaragize uruhare mu irasa ryahitanye umuraperi TakeOiff, witabye Imana mu kwezi gushize muri Houston.

Polisi ya Houston yatangaje ku munsi w’ejo ku wa Gatanu ko Patrick Xavier Clark ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Takeoff.

 Kirsnick Khari Ball wamenyekanye nka Takeoff, yari we muto muri batatu bagize itsinda rya Migos, ririmo nyirarume Quevo, na  mubyara we Offset.

Patrick Xavier Clark abaye uwa kabiri utawe muri yombi ku kirego cy'urupfu rwa Takeoff [TMZ]

Uyu muhanzi w’imyaka ni umwe mu bantu batatu Polisi yavuze ko barasiwe muri Huston ku itariki ya mbere mu kwezi gushize mu rukerera ahagana saa munani n'igice, ubwo hadukaga urugomo abantu basaga 40 barimo gutaha bava mu birori. Abapolisi bavuze ko undi mugabo n’umugore bakomerekejwe bidakabije, n’ayo masasu yarashwe n’abantu babiri.

Umuyobozi wa Polisi muri Houston, Troy Finner, yatangaje ko Takeoff  yari umuntu wubashywe kandi ko nta mpamvu yo gutekereza ko yari afite uruhare mu cyaha icyo gihe.

Inzu itunganya umuziki wa Migos, Quality Control, yababajwe n’urupfu rwa Takeoff mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Instagram ivuga ko ari ihohoterwa ridafite ishingiro.

Abafana n’abandi bahanzi, barimo Drake na Justin Bieber, bizihije umurage wa muzika n’ibigwi bya Takeoff mu birori byo kumwibuka mu kwezi gushize muri Atalanta.

Takeoff uherutse kwitaba Imana, yari we muto mu itsinda rya Migos [net photo]

Migos yazamutse bwa mbere izamuwe n'indirimbo “Versace” yakunzwe cyane mu 2013, “Bad and Boujee,” bakoranye na Lil Uzi Vert, n’izindi.

Cameron Joshua, w'imyaka 22 y'amavuko uheruka gufungwa, yashinjwaga gutunga no gutwara intwaro mu buryo butemewe, mu gihe, Patrick Xavier Clark, ashinjwa kwica Takeoff, nk'uko tubikesha CNN.

Takeoff na Quavo basohoye umuzingo(album)  yitwa “Only Built for Infinity Links” mu byumweru bike mbere y’uko yitaba Imana.

Inkuru ifitanye isano n'iyi 

https://www.thechoicelive.com/ukekwaho-kwica-takeoff-yatawe-muri-yombi