Ubushuti bwa Chris Brown na Davido bukomeje gufata indi ntera

Ubushuti bwa Chris Brown na Davido bukomeje gufata indi ntera

 Feb 19, 2024 - 16:57

Nyuma y'uko Davido yakunze kuvuga ko ari inshuti magara y'umuhanzi Chris Brown, bakanakora indirimbo, n'ibindi bitandukanye byahamyaga ubucuti bwabo, Chris Brown yongeye gushimangira ko ari inshuti magara ye.

Ubucuti bwa Davido na Chris Brown bukomeje kugenda bukomera buri munsi, nyuma y’uko uyu muhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahaye Davido impano y’umukufi.

Davido yashimiye Chris Brown wamuhaye impano

Nk’uko bigaragara kuri Instagram ya Davido, uyu muhanzi yashyizeho ifoto y’uyu mukufi, umukufi mwiza cyane uriho ijambo (OHB “Original Hood Bosses”, ijambo bombi bahuriyeho kuri tattoo ziri ku mubiri wabo.

Chris Brown yahaye Davido impano y'umukufi 

Ni ifoto Davido yaherekesheje ubutumwa ashimira Chris Brown wamuhaye impano, akaba ari ifoto Kandi yari iherekejwe n'indirimbo "Sensational" bombi bakoranye.