Uburyo butanu ushobora kuryamo ukisanga wagize umubyibuho ukabije

Uburyo butanu ushobora kuryamo ukisanga wagize umubyibuho ukabije

 Jun 1, 2024 - 15:24

Kugira umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu bihangayikishije abantu benshi ku isi, aho usanga umuntu aba yiteguye gukora ibishoboka byose ngo abe yabigabanya asubirane taye imeze neza, gusa usanga abantu batazi ko uburyo umuntu afatamo amafunguro nko kurya uhuze cyane n’ibindi, bishobora gutuma ubyibuha.

Dore bumwe mu buryo abantu bakunze kuryamo, bakisanga bagize umubyibuho ukabije:

1. Kurya wihuta

Kurya vuba vuba ni kimwe mu bintu bishobora gutuma ibiro byawe byiyongera cyane kandi mu gihe gito, ukaba ushobora kwisanga wahuye n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Iyo uri kurya vuba vuba, bituma ubwonko bwawe butabona umwanya uhagije wo kugenzura neza niba wahaze, ibi bikaba byatuma urya ibiryo byinshi kandi bikungahaye ku isukari kurenza iyo umubiri wawe ukeneye.

Kurya buhoro, utamira bike kandi ugahekenya witonze, byibuze ukamara iminota igera kuri 20, birafasha cyane kuko bituma ubwonko bubasha kukumenyesha ko wahaze ku gihe.

2. Kurya amasaha yo kuryama yegereje

Si byiza na gato kuba wafata amafunguro amasaha yo kujya kuryama ageze, kuko ibi bigora cyane umubiri kuba wakora igogora neza nijoro mu gihe usinziriye, ibi bikaba byatuma ibiryo n’isukari yagiye mu mubiri bikugumamo.

Ni byiza ko wajya urya byibuze mbere y’amasaha abiri cyangwa atatu mbere y’uko ujya kuryama. Mu gihe wumva ushonje kandi ugiye kuryama, wakwifashisha imbuto.

3. Gusimbuka amafunguro

Ubusanzwe umuntu aba agomba kurya inshuro eshatu ku munsi: Mu gitondo, saa sita na nimugoroba. Mu gihe wasimbutse rimwe muri byo, bishobora gutuma ugira inzara nyinshi, bikaba byatuma urya ibintu byose kandi byinshi ntacyo witayeho, ushaka gushira inzara gusa.

Ni byiza ko wajya ufata amafunguro yose uko bikwiye kandi ku gihe nk’uko tubigirwamo inama n’impuguke mu buzima.

4. Kurya utabyitayeho

Kurya udashyize umutima ku mafunguro, uhugiye mu bindi nko kureba televiziyo, uri muri telefone, uri mu kazi cyangwa se ufite ibindi uhugiyemo bituma udashyira umutima ku mafunguro, bishobora gutuma urya ibiryo byinshi bidakenewe.

Ni byiza ko mu gihe ugiye gufata amafunguro ugomba gushyira ibindi bintu byose ku ruhande bishobora kukurangaza, ubundi ukarya ushyize umutima ku mafunguro gusa.

5. Kurya ibiryo byinshi

Kimwe mu bintu bikunze kugora abantu, ni ukumenya ingano y’amafunguro umubiri wabo ukeneye. Kimwe mu bindi bintu bishobora gutuma ubyibuha cyane, ni ukurya ibiryo byinshi kandi bidakenewe. Igihe cyose wariye ibiryo byinshi n’iyo byaba byujuje intungamubiri zose, bikongerera amahirwe menshi yo kuba wabyibuha.

Uretse ibi tumaze kuvuga haruguru, impuguke mu bijyanye n’ubuzima zikubwira ko biba byiza kunywa amazi menshi kuko bikugabanyiriza kugira inzara cyane, bikaba byatuma uhora urya buri kanya, ariko iyo wanyweye amazi menshi bituma urira ku gihe kandi ukarya ibikenewe kuko uba udashonje cyane.