Nyina w’icyamamare muri Hollywood, Dwayne Johnson, yarokotse impanuka y’imodoka iteye ubwoba, yasize imodoka ye na yo yangiritse bikomeye. Kuri uyu wa Kane, uyu mukinnyi yerekeje ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho ifoto y’imodoka hamwe n’inyandiko ndende, yuzuye amarangamutima, yatangiye agira ati: “Urakoze, Mana. Ameze neza.”
The Rock yatangaje ko nyina yarokotse impanuka ikomeye[Getty Images]
Uyu mugabo wahoze akina imikino yo gukorana(wrestling) mbere yo kwinjira mu ruganda rwa cinema, akamenyaka cyane ku izina rya ‘The Rock, yagiye atondekanya ibintu byose yarokotse mu buzima, kugeza ubu, birimo kanseri y’ibihaha, impanuka ndetse no gushaka kwiyahura .
Kuruhande rw’ifoto y’imodoka ya Cadillac itukura yangiritse, uyu mukinnyi yaranditse ati: “Abamarayika b’impuhwe barebaga mama ubwo yakoraga impanuka y’imodoka mu ijoro ryakeye. Azakira kandi akomeze kwitabwaho.”
Mbere yo gusoza, yasigiye abayoboke be ubutumwa bukora ku mutima.
Yanditse ati: “Nsigaranye umubyeyi umwe, niba rero ugifite nyoko na so uge umenya neza ko wabahobeye cyane ukabakomeza kuko utamenya igihe uzababurira”
The Rock yatangaje ko urupfu rumaze guhusha nyina inshuro irenga imwe[Getty Images]
Mu gice cyibitekerezo, umufana yanditse ati: “Urukundo, amasengesho, nimbaraga nyinshi inzira ye kugirango akire vuba. Nishimiye ko ameze neza! Urakoze, Mwami, kumurinda n’umuryango wawe!” Hagati aho, undi yagize ati: “Ndashobora kwiyumvisha ukuntu ibyo byari biteye ubwoba, umuntu yirukanye itara ritukura arankubita anjyana imodoka yanjye yose, sinshobora kwiyumvisha imihangayiko yo kuba ibyo.” Umwe ati: “Nyoko ni umurwanyi nkuyu. Nishimiye ko ameze neza.”
Ku ruhande rw’umwuga, Johnson aheruka kugaragara muri ‘Black Adam’ yakinnye 2019. . Ubutaha azagaragara muri ‘Red One nka Callum Drift. Iyi filime iyobowe na Jake Kasdan ikinamo ibyamamare nka Chris Evans, Kiernan Shipka, Lucy Liu, Mary Elizabeth Ellis, J. K. Simmons, Nick Kroll na Kristofer Hivju.