The Ben na Ariel Wayz bahuriye kuri Album y'umunyabigwi mu muziki wa Africa

The Ben na Ariel Wayz bahuriye kuri Album y'umunyabigwi mu muziki wa Africa

 Jun 23, 2024 - 13:24

Abahanzi Nyarwanda The Ben na Ariel Wayz bagiye guhurira kuri Album y'umuhanzi wo muri Kenya, Bensoul, uri mu bahanzi bake ba Africa begukanye igihembo cya Grammy.

Bensoul akaba yamaze gushyira hanze urutonde rw'indirimbo zigize umuzingo we 'Album' yise 'Party& After Party' yitegura gushyira hanze mu minsi mike.

Mu rutonde rw"indirimbo yashyize hanze byaje gutungurana ubwo hazagaho indirimbo ebyiri yakoranye n'abahanzi Nyarwanda, The Ben na Ariel Wayz.

Muri izo ndirimbo bakoranye harimo iyitwa 'Mpaka Chez' yakoranye na Ariel Wayz na 'Uno' yakoranye na The Ben.

Iyi album kandi ikazagaragaraho abandi bahanzi barimo Harmonize, Tajiri na Ywaya.