Ni igitaramo cyabaye ku cyumweru cyashize, aho yari yakomereje ibitaramo bye akomeje gukora hirya no hino ku isi yise 'Eras tour', i London mu Bwongereza.
Ubwo yari ku rubyiniro ari kuririmba anacuranga gitari nk'uko bisanzwe ku ndirimbo yitwa 'All too well', yaje kumira agasimba mu buryo butunguranye.
Icyakora Taylor Swift yakomeje kuririmba ahatiriza kugira ngo yirinde kubyereka abafana.
Nyuma nibwo yaje kubona ko bitangiye kumukomerana, niko guhita asaba abafana ko bakomeza kuririmba kuko we yamize agasimba, atangira gukorora cyane.
Ati "Namize agasimba. Mwakomeza kuririmba?"