Rugaju Reagan yaciye amarenga yo kongera gukorana na  Lorenzo

Rugaju Reagan yaciye amarenga yo kongera gukorana na Lorenzo

 Feb 28, 2026 - 18:01

Umunyamakuru wa siporo, Rugaju Reagan yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guca amarenga ko ashobora kuba agiye kongera gukorana na mugenzi we Lorenzo Musangamfura Christian bamaze iminsi barebana ay'ingwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rugaju yatangaje amagambo yasize benshi mu rujijo, agaragaza ko yarose ari gukorana na Lorenzo.

Yagize ati: “Narose njye na Lorenzo turi gukorana. Bukeye ndibaza nti 'Ubwo ni he?'
Azagaruka? Nzamusanga? Cyangwa ni ikiraka tugiye guhuriramo?”

Aya magambo yahise akurura impaka, aho bamwe batangiye kwibaza niba ari inzozi zisanzwe cyangwa niba ari ubutumwa ashaka gutanga ku  mishinga iri imbere.

Rugaju na Lorenzo baherukaga gukorana mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kuva mu 2019 kugeza mu 2025, mbere y’uko Lorenzo yerekeza kuri SK FM. Ndetse bakaba bari bamwe mu banyamakuru ba siporo bakurikirwaga cyane, by’umwihariko kuri Radio Rwanda.

Ubu butumwa buje nyuma y’igihe bamaze mu makimbirane hagati yabo, gusa kuri ubu bamaze kwiyunga bigizwemo uruhare n'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC.

Ibyo byatumye benshi bakeka ko hashobora kuba hari umushinga mushya uteganyijwe, nubwo nta ruhande na rumwe rwari rwatangaza byinshi kuri byo.

Kugeza ubu hari kwibazwa niba koko Lorenzo azagaruka aho Rugaju ari, cyangwa Rugaju ari we uzamusanga, cyangwa se koko bikaba ari inzozi zisanzwe zidafite ibindi bisobanuro.

Rugaju Reagan yaciye amarenga yo kongera gukorana na  Lorenzo

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien