Rema arigamba guhindura afrobeats abandi bakamukurikira

Rema arigamba guhindura afrobeats abandi bakamukurikira

 Oct 30, 2023 - 14:19

Umuhanzi Rema ari kwivuga imyato ko hari ibyo yahinduye mu njyana ya afrobeats ndetse abandi bahanzi bakaba basigaye bigana uburyo akoramo umuziki, gusa ntiyumva uburyo batamushimira.

Azwi nka Rema ku izina ry'ubuhanzi, ariko amazina nyakuri ye ni Divine Ikubor Umunya-Nigeria ufite inkomoko muri Benin. Kuri ubu yazamuye ijwi avuga ko abahanzi bagenzi be basigaye bigana uburyo bwe bwo kwamamaza indirimbo ndetse n'uburyo asigaye akoramo umuziki we.

Mu kiganiro Rema yagiranye na Rollingstone, uyu musore akaba yavuze ko n'ubwo abahanzi basigaye bakora ibyo nawe aba yakoze mu muziki, ariko ngo ntabwo bamushimira. Icyakora yahise avuga ko kuba abandi bagendera ku bitekerezo bye, bimutera ishema kuko ngo yahoranye inzozi zo guhindura afrobeats. 

Rema arigamba guhindura afrobeats abandi bagakurikira

Mu magambo ye ati " Maze imyaka ine kuri iyi mihanda nsohora indirimbo, njya ku rubyiniro, kandi ibyo byamfashije kuzamuka ntasubira inyuma. Sinigeze nkenera ikiruhuko kuko nakomeje gukora. Mfite imishinga myinshi yo gukomeza guhindura afrobeats"

" Buri gihe mba mfite abantu bashaka guhinduka, kandi nange mba nshaka guhindura abantu nkabereka uko ibintu bikorwa. Nkabereka uko amajwi asohoka mu gihe cy'igitaramo, uko bamamaza ndetse n'ibindi. Ariko n'ubwo bimeze gutyo, hari abahanzi bamwe batampa icyubahiro ngo bananshimire, kandi nge nzi benshi banshishura. Ariko nge ibyo ndabyishimira."

Umuhanzi Rema aravuga ko abandi basigaye bamushishura 

Umuririmbyi wa 'Calm down' uri kwivuga imyato ko yahinduye Afrobeats ndetse abandi bahanzi bakaba basigaye bamushishura, mugenzi we Johnny Drille akaba yaherukaga kuzamura ijwi asaba ko yahabwa icyubahiro mu gihe benshi banamushinja gukorana n'imyuka mibi ndetse no kuba muri Illuminati.