Indirimbo “Shumuleta” iheruka yafatiwe amashusho mu gihugu cya Nigeria ari nacyo ari kuzengurukamo ayamamaza.
Platini p mu kiganiro yagiranye na Igihe yagize ati: “Ubu natangiye kuzenguruka ibitangazamakuru bya hano, gahunda y’uburyo nzagenda nitabira ibiganiro ifitwe n’abo dukorana, nibo babishinzwe.”
Platini P muri studio za radio inspiration FM,(Platini p/Instagram Photo)
Iyi ndirimbo Shumuleta yaje ikurikira amasezerano ya Platini p yagiranye na kompanyi ireberera inyungu z’abahanzi ikorera muri Nigeria yitwa One Percent International.
Platini P amakuru ahari avugako uretse kwamamaza indirimbo ye yajyanywe no kurangiza ibiganiro byo kuzatarama mu gutanga ibihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA). Azaba anahagarariye u Rwanda mu cyiciro cya “Best Artist , Duo or group in African Contemporary “.
Reba indirimbo nshya ya Platini P ari kwamamaza muri Nigeria.