Abahanzi bo muri Nigeria bakomeje kuvuna umuheha bakongezwa undi ku mbuga zikomeye zicuruza umuziki, by’umwihariko kuri Spotify.
Rema ayoboye urutonde rw'abahanzi nyafurika bumvwa cyane kuri Spotify
Ku rutonde rw’abahanzi 30 bo muri Afurika bumvwa by’ibura na miliyoni 600 buri kwezi, Tanzania nta muhanzi n’umwe ifite kuri uru rutonde, mu gihe Afurika y’iburasirazuba ihagarariwe n’umuhanzi umwe, ari we Sofita Nzau wo mu gihugu cya Kenya, byibura wumvwa n’abagera kuri miliyoni 3.4 mu kwezi.
Uri rutonde ruyobowe n’umuhanzi Rema, wumvwa by’ibura n’abasaga miliyoni 31.7, umunya-South Africa, Tyla ku mwanya wa Kabiri, Burna Boy ku mwanya wa gatatu, mu gihe Tems aza ku mwanya wa Kane.
Tyla ari mu bahanzi bake badakomoka muri Nigeria bari kuri uru rutonde
Kubaka ubwami kuri uru rubuga rwa Spotify, bisobanuye ko aba bahanzi bo muri Nigeria umuziki wabo wamaze kugera ku rundi rwego, cyane ko ari rwo rubuga rwa mbere kusi mu guscuruza umuziki mu buryo bw’amajwi Audio.
Nyuma y’uko uru rutonde rugera hanze, abantu by’umwihariko abo muri Afurika y’uburasirzuba, batangiye kwibaza byinshi ku kuba nta muhanzi n’umwe wo muri Tanzania waje kuri uru rutonde, nyamara umuziki wabo ari wo ufatwa nk’uwa mbere muri aka gace.
Sofiya Nzau ukomoka muri Kenya, ni we muhanzi wo muri Afurika y'iburasirazuba wenyine uri kuri uru rutonde
Urutonde rw’abahanzi 30 bo muri Afurika, bumvwa kurusha abandi ku rubuga rwa Spotify
1. Rema Nigeria – 31.7 million
2. Tyla South Africa– 28.1M
3. Burna Boy Nigeria – 18.6M
4. Tems Nigeria – 14.9M
5. Ayra Starr Nigeria – 10.9M
6. Soolking Algeria – 10.4M
7. Libianca Cameroon – 9.9M
8. Wizkid Nigeria – 9.59M
9. CKay Nigeria – 9.58M
10. Davido Nigeria – 8.7M
11. Omah Lay Nigeria – 7.9M
12. Fireboy Nigeria – 7.7M
13. Amaarae Ghana – 6.9M
14. Seether South Africa– 6.8M
15. Victony Nigeria – 6.7M
16. Asake Nigeria – 6.35M
17. Oxlade Nigeria – 5.3M
18. Lojay Nigeria – 5.18M
19. Tempoe Nigeria – 5.17M
20. Kizz Daniel Nigeria – 4.8M
21. Obongjayar Nigeria – 4.6M
22. BNXN Nigeria – 4.2M
23. Sherine Egypt – 4.1M
24. Sarz Nigeria – 4.1M
25. Olamide Nigeria – 3.9M
26. K’Naan Somalia – 3.609M
27. Master KG South Africa– 3.606M
28. Mr Eazi Nigeria – 3.6M
29. Sofiya Nzau Kenya – 3.4M
30. Young Jonn Nigeria – 3.2M
