Nifataga amajwi na telefone nkasohora indirimbo! Urugendo rwa Tems mu muziki

Nifataga amajwi na telefone nkasohora indirimbo! Urugendo rwa Tems mu muziki

 Oct 28, 2023 - 13:31

Umuhanzikazi Tems yahishuye impamvu yatumye akora umuziki n'urugendo rukomeye yanyuzemo kugera yegukanye Grammy Awards.

Umunya-Nigeriakazi Temilade Openiyi amazina nyakuri y'umuhanzi Tems, yahishuye ko yatangiye umuziki kubera ko nta nshuti n'imwe yari afite, aribwo yahise anasobanura ko ubwoko bw'umuziki we bugenewe abantu banyura mu kintu kimwe nkuko nawe byari bimeze, kandi bakabasha kwihuza nacyo.

Uyu muhanzi w'imyaka 28 y'amavuko, akaba yavuze ko nta muntu n'umwe afite bahanganye mu muziki, ashimangira ko ahanganye na we ubwe. Ibi Tems akaba yabitangarije Hot 97 FM i New York muri Amerika, aho yavuze ko niyo hatagira uwumva umuziki we, yakomeza gukora kandi yishimye.

Tems aremeza ko nta muntu bahanganye mu muziki ko ahubwo ahanganye na we ubwe

Ati " Mpanganye nange ubwa nge, kubera ko nta muhanzi twahangana. Nta muntu n'umwe wahangana nange. Ndi umwimerere kandi ibintu byose biba ari ukuri muri nge. Umuziki wange ni uw'abantu bameze gutyo. Ikindi kandi umuziki wange uturuka muri nge kandi mu ndirimbo niho nsohorera amarangamutima yange."

" Natangiye gukora umuziki kuko ntari mfite inshuti. Numvise hari ikintu cyo kuvuga narimfite kandi nta muntu wo kucyibwira wari uhari,Nagombaga kuririmba rero. Natangiye nandika indirimbo nkanafata amajwi kuri telefone, kandi ibyo nabikoze imyaka myinshi."

Tems aravuga ko yatangiye umuziki kubera ko nta nshuti yari afite yo kubwira ibitekerezo bye

Tems akaba yarakoze indirimbo zakunzwe cyane harimo 'Essence' yakoranye na Wizkid ndetse na 'Wait For U' yakoranye na Future hamwe na Drake ikanatuma atwara Grammy Awards.

Ni mu gihe kandi uyu muhanzikazi yatangiye umuziki muri 2018 ndetse akaba amaze kwegukana ibihembo bitabarika harimo BET Awards n'ibindi binyuranye nka Grammy Awards twavuze haruguru.