Nicki Minaj yavuze impamvu yahisemo kwandisha imitungo ye yose ku mugabo we

Nicki Minaj yavuze impamvu yahisemo kwandisha imitungo ye yose ku mugabo we

 Oct 4, 2024 - 09:49

Umuraperikazi Nicki Minaj wagiye usererezwa gushaka umugabo arusha amafaranga, yatunguranye ahishura ko imitungo ye yose yayandikishije ku mugabo we, atangaza impamvu nyamukuru yamuteye kubikora.

Nicki Minaj uri mu baraperikazi bafite umugabo babanye neza, yatangaje ko bakimara gushakana nk'umugore n'umugabo, yahise amwandikishaho imitungo ye yose.

Nicki Minaj yavuze ko ajya gufata iki cyemezo nta kindi yagendeyeho uretse urukundo amukunda n'icyizere amugirira.

Yavuze ko we ataba yifuza kumera nk'abandi bagore baba bashaka kwigereranya n'abagabo babo, bakumva ko nabo bagomba kuyobora ibintu byose biri mu rugo.

Yagize ati "Imitungo yanjye yose yanditse mu mazina y'umugabo wanjye. Ndamukunda kandi ndamwizera.

"Ntabwo ndi muri ba bagore bigereranya n'abagabo. Nshobora kuba ndi umukire kurusha umugabo wanjye, ariko naramuretse ngo agenzure buri kimwe. Imitungo yose iri mu mazina ye kandi nta kidasanzwe ndabona."

Nicki Minaj yahishuye ko imitungo ye yose yayandikishije ku mugabo we 

Nicki Minaj kuri ubu ubarirwa imitungo ifite agaciro kangana miliyoni $160, ni kenshi yagiye asererezwa gushaka umugabo arusha amafaranga ariko akagerageza kurwana ku mugabo we ngo adaseba.

Iyo yasubizaga abageragezaga kwibasira umugabo we, yabasubizaga ko amafaranga atari yo yubaka, ahubwo icya mbere ni urukundo.