Miss Universe wa Congo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Miss Universe wa Congo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

 Oct 14, 2024 - 09:24

Ilda Amani wegukanye ikamba rya Miss Universe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bivugwa ko hari amahirwe ari kuvutswa bitewe n'uko bakeka ko yaba ari Umunyarwandakazi.

Ni impaka zikomeje guca ibintu ku rubuga rwa X, aho bamwe mu bakoresha uru rubuga batangiye gutabaza imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ngo uyu mukobwa arenganurwe.

Imbarutso y'izi mpaka ni uko bivugwa ko mbere y'uko uyu mukobwa yerekeza mu gihugu cya Mexico aho azaba agiye guhagararira Congo muri Miss Universe ku rwego rw'isi, byari biteganyijwe ko abanza guhura na Perezida Tshisekedi na madamu we Denise Nyakeru ngo bamuhe umugisha.

Ku bw'amahirwe make siko byagenze, aho bikomeje kuvugwa ko Perezida Tshisekedi yanze ko bahura kuko yaketse ko yaba ari Umunyarwandakazi. Icyakora nta rwego na rumwe rwagize icyo rubitangazaho.

Bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa n'abantu batandukanye, bavuze ko nta mpamvu yari afite yo guhura na Perezida cyane ko Perezida aba afite byinshi byo gukora bifitiye igihugu akamaro kuruta kuba yahura n'uyu mukobwa.
 
Ni mu gihe abandi bemeza ko iyo aza kuba yarakorewe ivangura, atakabaye yaregukanye iri kamba.

Uyu mukobwa w'imyaka 26 y'amavuko wavukiye muri Kivu y'Amajyepfo, yegukanye iri kamba tariki 30 Kanama 2024 ahigitse abandi bakobwa bagera kuri 20 bari bageranye ku kiciro cya nyuma.

Ni ikamba ryari ryongeye gutangwa nyuma y'imyaka 39, aho ryaherukaga kwegukanwa n'umukobwa witwa 'Mureka Thethe' mu mwaka wa 1985.

Ilda Amani yegukanye iri kamba nyuma y'uko mu mwaka wa 2022 yari yabaye igisonga cya mbere  mu marushanwa ya 'Miss Independent DR Congo', aho yari yiyamaje ahagarariye umujyi wa Bukavu akomokamo.

Miss Ilda Amani agomba guhagararira Congo muri Miss Universe ku rwego rw'isi, mu muhango uzaba tariki 16 Ukwakira 2024, mu gihugu cya Mexico.

Ilda Amani agiye guhagararira Congo muri Miss Universe ku rwego rw'Isi