Kinshasa habereye ibiganiro byo kunga u Rwanda na Kongo

Kinshasa habereye ibiganiro byo kunga u Rwanda na Kongo

 Nov 14, 2022 - 07:40

Nyuma y'uko umwuka mubi ukomeje kuba mubi hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibiganiro bigamije kubunga na byo bikomeje gukorwa.

Ibiganiro byari byakomeje mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bigamije gukemura amakimbirane ya diplomasi y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, no guhagarika imirwano imaze gufata indi ntera mu burasirazuba bw’igihugu.

Perezida wa Angola, João Lourenço n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, barimo guhuza abahagarariye guverinoma zombi.

Kuva M23 yakongera kugaba ibitero, abagera ku bihumbi 10 bamaze kuva mu byabo[BBC]

Ibi biganiro byabaye, bikurikira inama yaherukaga kuba ku wa Gatanu yari irimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’uko tubikesha  BBC.

Kugeza ubu, u Rwanda rukomeza guhakanira kure amakuru avuga ko rwaba rutera inkunga umutwe w’inyeshyamba za M23 uherutse kongera kugaba ibitero byatumye abantu bagera ku bihumbi icumi bava mu byabo.

Biteganyijwe ko abahuza b'impande zombi, bazanavugana n'abaturage.

Biteganyijwe kandi ko guverinoma ya Congo igomba guhura n’abahagarariye imitwe itandukanye yitwaje intwaro mu mpera z’uku kwezi mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Inkuru bifitanye isano

https://www.thechoicelive.com/imirwano-yongeye-kwaduka-mu-burasirazuba-bwa-kongo

https://www.thechoicelive.com/drc-urubyiruko-rwatangiye-kwinjizwa-mu-gisirikare

https://www.thechoicelive.com/indege-ya-congo-yavogereye-u-rwanda