Kim Kardashian yabwiye umwana we ko ikanzu iri mu byihishe inyuma y'isamwa rye

Kim Kardashian yabwiye umwana we ko ikanzu iri mu byihishe inyuma y'isamwa rye

 Nov 24, 2022 - 20:19

Kim Kardashian yabwiye umukobwa we ukuri kose adaciye inyuma ku isamwa rye.

Kim Kardashian yabwije umwana we w'umukobwa w’imyaka 9  kuri kwambaye ubusa.

Ubwo bari i Paris mu Bufaransa mu birori bya  Couture Fashion Week, uyu munyamideri  w’imyaka 42, ni bwo yahishuriye umukobwa we ibanga rikomeye.

North yabwiwe ko inshuti ya nyina Olivier Rousteing yagize uruhare mu isamwa rye [Getty Images]

Icyo gihe, ni na bwo, Kim yajyanye umukobwa we North guhura n’inshuti ye, Olivier Rousteing.

Yabwiye umukobwa we ati: “Northie, nzi Olivier kuva mbere yuko uba umwana, kandi yahaye so iyi kanzu y’ubururu so yahoraga yifuza ko nambara iyi konzu kuko yarankundaga cyane iyo nabaga nyambaye. Wari umunsi w’amavuko umwaka umwe mbere yuko uvuka nuko nambaye iyo kanzu, ndagutwita, maze winjira mu nda nijoro nambaye iyo kanzu.”

Kim Kardashian yabwiye umwana we ko ikanzu ari mu byihishe inyuma y'isamwa rye[net photo]

Ku bijyanye n’ijoro yasamyemo kandi, yabwiye mukobwa we ati: “Rero, Olivier ashobora kuba afite ikintu gito yakoze kugira ngo ube uri kuri iyi si.”

Kim Kardashian yambaye iyo kanzu mu birori bya Angel Ball, arikumwe na Kanye West mu Kwakira 2012.