Kera kabaye hoteli ya FERWAFA yari gutahwa mu 2016 igiye gutahwa mu 2023

Kera kabaye hoteli ya FERWAFA yari gutahwa mu 2016 igiye gutahwa mu 2023

 Jan 6, 2023 - 05:24

FERWAFA igihe gutaha hoteli y’inyenyeri enye yazamuwe i Remera izaba igizwe n’ibyumba bigera kuri 88, ikaba yaratangiye kubakwa 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016 ariko bikarangira imirimo igiye isubikwa kubera itinda ry'amafaranga.

Nyuma y’imyaka irindwi hubakwa hoteli y’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA dore ko yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, iyi hoteli igiye gutahwa ndetse inkuru dukesha Igihe iravuga ko izatangira ibikorwa byayo mbere y’uko Inama ya FIFA izabera i Kigali muri Werurwe 2023 itangira.

Iyi hoteli yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4$, akaba ari asaga miliyari 4 uyashyize mu manyarwanda yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi ari bo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA n’iryo muri Maroc.

Imirimo yo kuyubaka yasubukuwe nyuma y’imyaka ine ihagaze kubera ikibazo cy’amikoro, tariki ya 21 Kanama 2021, ndetse byari byitezwe ko bizagera muri Kamena 2022, igice cya mbere cy’ibyumba 40 cyaramaze kurangira.

Gusa, hategerejwe andi mezi atandatu kubera itinda rya bimwe mu bikoresho byifashishijwe na sosiyete y’Abashinwa yayubatse.

Kuri ubu, imirimo irasa n’igeze ku musozo kuko kubaka iyi hoteli bigeze ku cyiciro cyo gukora amasuku y’imbere mu byumba no gutunganya ubusitani bwo hanze, no gusoza ibintu bike bisigaye.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, yatangaje ko byose bigomba kuba bayarangiye muri uku kwezi kwa Mutarama ndetse hoteli igashyikirizwa iri Shyirahamwe.

Yakomeje ati:"Hagiye kwigwa uburyo izacungwamo ku buryo Inama ya FIFA izabera i Kigali ku wa 16 Werurwe, izasanga hoteli ikora neza".

Iyi hoteli yitezweho gufasha FERWAFA kubona amafaranga azajya afasha mu mibereho ya buri munsi y'iri shyirahamwe, ndetse akanafasha mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda. Usibye abagiye batandukanye bazajya bazanamo amafaranga ari abakiriya, FERWAFA nayo izajya iyifashisha ku makipe y'igihugu atandukanye asanzwe akorera umwiherero mu yandi mahoteli atandukanye.

Hoteli ya FERWAFA igiye gutahwa

AMAFOTO:IGIHE