Katy Perry yatangaje ko yicuza kuba yaraciye amazi Billie Eilish

Katy Perry yatangaje ko yicuza kuba yaraciye amazi Billie Eilish

 Jan 29, 2023 - 15:21

Katy Perry yavuze ko yabaye intamenya kuba yaranze gukorana na Billie Eilish muri imwe mu ndirimbo ze zamugejeje ku gasongero.

Katy Perry yatangaje ko yicuza cyane kuba yarateye inyoni amahirwe yo gukorana na Billie Eilish.

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Californiya Gurls” yavuze ko yabonye amahirwe yo gukorana na Eilish mu ndirimbo ye yise “Ocean Eyes” ariko akanga nyuma yo gutekereza ko indirimbo “ ibishye(boring).”

Katy Perry yiyemereye ko yakoze ikosa rikomeye yararengeje ingohe amahirwe yo kuririmbana na Billie Eilish indirimbo ye “Ocean Eyes” Getty Images

Kuri videwo ya TikTok yashyizwe ahagaragara na 102.7 KIIS FM ku wa Gatanu, uyu mugore w'imyaka 38 yabwiye itsinda ry'abafana be kubyerekeye ubufatanye(collaboration) bwashoboraga kuba bwarabayeho hagati ye na Billie Eilish.

Perry yavuze ko yakiriye imeri y’umuntu wagize ati: “Hey, reba uyu muhanzi mushya. Nifuza rwose ko dukorana na we kuko yakoranaga nanjye muri Unsub [Records]. ”

Muri icyo gihe, Eilish ntabwo yari izina rikomeye mu muziki.

Perry yagize ati: “Yari indirimbo yitwa ‘Ocean Eyes,’ kandi nabonye ari umukobwa w’imisatsi y’umuhondo uraho gusa. Naravuze nti’ mbega irabishye pe.’

Perry yahise yemera ko ari ikosa rikomeye, kuba yararengeje ingohe icyo cyifuzo.

Indirimbo ya Billie Eilish Katy Perry yavuze ko iryana mu matwi, ubu imaze kumuhesha akavagari k'ibihembo [Getty Images]

“Ocean Eyes” yabaye imwe mu ndirimbo zizwi cyane za Eilish kugeza ubu, kandi imwe rukumbi yatumye aba icyamamare ku isi.

Kuva yasohora iyi ndirimbo, Eilish yegukanye ibihembo 7 bya Grammy Awards, Golden Globe, ndetse n’igihembo cya Academy Award for Best Original Song ku ndirimbo ye “No Time To Die.”

Kugeza ubu, nta mwuka mubi uri hagati ya Katy Perry na Billie Eilish, n’ubwo Perry asa n’uwiriye kuri mugenzi we wari ukiri kuzamuka.

Ikindi Kandi, Perry na Eilish ni inshuti magara nkuko bigaragara mu cyegeranyo cye cyo muri 2021, yise “Billie Eilish: The World’s A Little Blurry.”