Kanye West yongeye kwemererwa gukoresha Twitter

Kanye West yongeye kwemererwa gukoresha Twitter

 Nov 22, 2022 - 04:35

Nyuma y'iminsi itari mike umuhanzi Kanye West, asa n'uwapfutswe umunwa kubera gufungirwa imbuga nkoranyambaga, ubu yemerewe kongera gukoresha Twitter.

Umuhanzi Kanye West nyuma y’iminsi adakoresha imbuga nkoranyambaga, yongeye kugaruka kuri Twitter.

Akigeraho, yanditse ati: “Ndimo gusuzuma ngo ndebe niba Twitter yanjye koko itagifunze.” Iyi nyandiko yashyize kuri Twitter akigeraho, yavugishije benshi. Bamwe bishimiraga kugaruka kwe mu gihe abandi banditse bati: “Oya oya. Ntiyagakwiye kugaruka”

Kanye West akigera kuri Twitter yagize ati:"Reka nsuzume ko konti yange itagifunze." 

Uyu muraperi yafungiwe Twitter mu Kwakira, nyuma yo kuvugiraho amagambo arwanya Abayahudi. Kanye West kandi yafungiwe n’urubuga rwa Instagram, kubera iyo mpamvu.

Ubwo Kanye West yagarurwaga kuri Twitter, nyiri urubuga Elon Musk yanditse ati: “Ntukice ibyo Ye(Kanye West) yanga, ujye urokora ibyo Ye akunda.”

Kanye West yemerewe kugaruka kuri Twitter nyuma y'ibyumweru bisaga bitandatu atemerewe kuyikoresha[net photo]

Kugaruka kwa West bibaye nyuma y'umunsi umwe Twitter yongeye kuvugurura konti y'uwahoze ari perezida w’Amerika, Donald Trump n’abandi bantu bake b’ibyamamare batavugwaho rumwe na rubanda, kubera amagambo yabo cyangwa ibikorwa byabo.

Inkuru zifitanya isano n'iyi

https://www.thechoicelive.com/donald-trump-agiye-kugarurwa-kuri-twitter

https://www.thechoicelive.com/nyuma-yo-guhagarikwa-kuri-twitter-na-instagram-kanye-west-yaguze-urubuga