Kanye West yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kanye West yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 Nov 22, 2022 - 04:35

Umuraperi Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko ubu ageze kure imyiteguro yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuraperi w’umunyamerika, Kanye West yatangaje ko yifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2024.

Twibuke ko uyu muraperi, ubu utarimo kuvugwaho rumwe na rubanda kubera amagambo yo kurwanya Abayahudi, no mu matora yo mu mwaka 2020, yiyamamarije kuba perezida wa Amerika, nubwo atashoboye gutsinda amashyaka y'aba Democrate na Republique. 

Kanye West nyuma yo gutsindwa amatora ya 2020, ntabwo arakura amaso ku nzozi zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika [Getty Images]

Nk’uko inkuru ya the Mirror ibitangaza ngo yahishuye iyi gahunda ye mu mashusho yashyize kuri Twitter ku Cyumweru. Yavuze ko intiti mu bya politiki, Milo Yiannopoulos, ashyigikiye kandidatire ye.

Muri ayo mashusho, Kanye avuga ko uwahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru Breitbart News, yamaze gutangira gukora kuri iyi gahunda ye yo kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Kanye yagize ati: “Uyu ni Milo uri hano, arimo gutegura gahunda yange.”

Milo yashubije ati: “Ndakeka ko aribyo. Urakoze, ndabyemeye.“

Uwari uri kuri kamera yahise abaza Kanye, ati: “Noneho uri mu myiteguro?” Kanye ati: “Yego.”

Uyu muraperi uri mu bayoboye abandi mu kugira ibihembo byinshi bya Grammy, yakomeje agira ati: “Biroroshye kuko nta muntu ushobora kumbwira ugomba kuvuga ibi cyangwa ntugomba kubivuga, ik’ingenzi ni uko dufite intumbero z’ahazaza.”

Amakuru avuga ko mu matora aheruka West yatowe muri Leta 12 zonyine, ndetse ko atarengeje amajwi 70,000[net photo]

Kanye West yiyamamaje nk’umukandida wigenga ahanganye na Joe Biden, watsinze amatora ya perezida wa Amerika muri 2020, na Donald Trump, na we watangaje ko yifuza kongera kwiyamamariza kuba perezida mu matora ataha muri 2024, nyuma yo gutsindwa amatora aheruka.

Inkuru zifitanye isano n'iyi 

https://www.thechoicelive.com/donald-trump-yavuze-ko-azongera-kwiyamamariza-kuyobora-wa-america-umwana-we-amutera-umugongo

https://www.thechoicelive.com/donald-trump-agiye-kugarurwa-kuri-twitter

https://www.thechoicelive.com/nyuma-yo-guhagarikwa-kuri-twitter-na-instagram-kanye-west-yaguze-urubuga