Kanye West na we agiye kujyana mu nkiko uwahoze ari umwunganizi we

Kanye West na we agiye kujyana mu nkiko uwahoze ari umwunganizi we

 Jun 6, 2024 - 09:34

Nyuma y’uko uwahoze ari umwunganizi wa Kanye West muri Kompanyi ye ya ‘Yeezy’ amujyanye mu nkiko amushinja ibyaha bitandukanye birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Kanye West yatangaje ko na we agiye kumurega amushinja kumutera ubwoba.

Ni ikirego uyu mukobwa witwa ‘Lauren Piscotta’ yatanze tariki 3 Kamena 2024, avuga ashinja Kanye West kumuhohotera mu bihe bitandukanye, gusesa amasezerano y’imikoranire akamwirukana ku kazi, n’ibindi yagiye amukorera bitandukanye birimo kumwoherereza ubutumwa, amafoto n’amashusho by’urukozasoni, bikajyana no kumukorakora byose biganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma Kanye West yaje guhita ahakana ibi byaha byose uyu mukobwa amushinja, avuga ko ari ibinyoma gusa ko ahubwo ari ibigamije kumushyira hasi.

 Umwunganizi mu mategeko wa Kanye West yatangarije ikinyamakuru TMZ ko ubu we na Kanye West bafite gahunda yo kujya gutanga ikirego na bo bashinja uriya mukobwa iterabwoba.

Uyu munyamategeko yavuze ko Kanye West azatanga ikirego agaragaza ko nyuma y’uko ibyo kuzamura Piscotta mu kazi bitakunze, ari bwo yatangiye kumushinja kumukorera ihohoterwa ndetse atangira no kumutera ubwoba kugira ngo ahatirize akazi.

Itsinda rikorana na Kanye West mu bikorwa bya buri munsi birimo n’imikorere y’uruganda rwa ‘Yeezy’, bavuze ko Pisciotta atigeze yirukanwa nta mpamvu ihari nk’uko yabitangaje, ahubwo ni uko nta mpamyabumenyi yari afite imwemerera gukora ako kazi ndetse yaka umushahara w’umurengera ungana na miliyoni enye z’amadorali.

Bakomeza bavuga ko uyu mukobwa yibye terefone y’undi mukozi, agira ngo asibanganye ibimenyetso bishobora kwitambika ikirego ke.

Kanye West ushinjwa kumwoherereza ubutumwa burimo amagambo y’urukozasoni, na we yagaragaje ko agomba kumushinja kumwoherereza amafoto ye y’ubwambure bwe agamije kumugusha mu mutego wo kumusambanya, akamusaba ibintu bihenze birimo n’imodoka iri mu bwoko bwa Lamborghini, ariko ibyo byose Kanye West arabyanga

Uyu mukobwa yatangiye gukora muri iyi Kompanyi ya ‘Yeezy’ mu mwaka wa 2021, aza kwirukanwa mu 2022.

Kanye West agiye gutanga ikirego mu rukiko ashinja uwahoze ari umwunganizi we kumutera ubwoba